Uko wahagera

Ukraine Yigaruriye Agace k'Uburusiya Kangana Na Kilometero-Kare 1,000


Imodoka z'intambara za Ukraine hafi y'umupaka n'Uburusiya
Imodoka z'intambara za Ukraine hafi y'umupaka n'Uburusiya

Hashize icyumweru kirenga Ukraine ifashe agace gato k’ubutaka bw’Uburusiya. Ariko ntirasobanura icyo ishaka kubukoresha.

Ingabo za Ukraine zambutse umupaka ku buryo butunguranye ku wa kabiri tariki ya 6 y’uku kwezi, zinjira mu karere ka Kursk, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Uburusiya.

Ukraine ivuga ko imaze kwigarurira ahantu harenze kilometero-kare igihumbi. Ni ubwa mbere nyuma y’intambara ya kabiri y’isi agataka k’Uburusiya gafashwe n’igihugu cy’amahanga.

Ubu hose ngo yahirukanye abasirikare bose b’Uburusiya. Yemeza kandi ko yafashe abarenga igihumbi muri bo, ibagira imfungwa z’intambara.

Mw’ijambo yaraye agejeje ku gihugu kuri televiziyo na radiyo bya guverinoma, perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yarababwiye, ati: “Turimo turajya imbere neza mu karere ka Kursk. Turimo turagera ku ntego yacu.”

Kugeza ubu, umubare w’abantu imirwano yaba imaze guhitana ntuzwi. Naho ku bakuwe mu byabo n’intambara, bararenga 200,000 ku ruhande rw’Uburusiya.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya avuga ko amaze kohereza abasirikare b’inyongera mu karere kugirango birukanye ingabo za Ukraine.

Abahanga mu by’umutekano n’igisirikare bavuga ko aho Ukraine imaze gufata ntacyo havuze ugeraranyije n’ubunini bw’Uburusiya, bufite ubuso burenga kilometero-kare miliyoni 17.

Ni cyo gihugu cya mbere kinini kure cyane kurusha ibindi byose kw’isi. Ariko kuri Perezida Joe Biden, Kursk ibereye ihurizo ritarabaho mugenzi we Putin.

Ukraine yemeza ko idafite umugambi wo gufata agataka k’Uburusiya ubuziraherezo. Perezida Zelenskyy asobanura gusa ngo ni uburyo bwo kurengera ubuzima bw’abaturage ba Ukraine no gushakisha uko intambara irangira.

“Uko tugenda dusenya igisirikare cy’Uburusiya mu turere twegereye imipaka ni ko tugenda dusatira amahoro ku gihugu cyacu n’umutekano nyawo.”

N’ubwo bimeze gutyo ariko, Ukraine ntisobanura uburyo izabigeraho. Ntisobanura kandi niba izakomeza kwagura aho yigarurira, cyangwa niba izaba igumye aho imaze gufata. Na bwo kugeza ryari?

Forum

XS
SM
MD
LG