Umutwe w'inyeshyamba, the Sudan People's Liberation Movement-North (SPLM-N), ugenzura imisozi ya Nuba muri Sudani hamwe n'ibice bya Leta ya Blue Nile, kuri uyu wa gatatu wavuze ko abaturage baho bugarijwe n'ibibazo by’inzara ikabije.
Uyu mutwe wavuze ko 20 kw’ijana by'imiryango, bafite ibiribwa bike cyane bikabije, mu gihe 30 kw’ijana by'abana, barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.
Iryo tangazo ryavuze ko amashyaka yagize uruhare mu ntambara iri mu gihugu n’umusaruro muke, ari yo nyirabayazana y’iki kibazo.
SPLM-N yavuze ko muri utwo turere tubiri “ibintu bimeze nabi cyane ugereranyije no mu zindi Leta”.
Ryakomeje rigira riti: "Uduke imiryango yakiriye abandi yari yarabashije kubika, baradusaranganyije kandi twahise dushira”.
Abantu bagera kuri miliyoni 3.9, batuye muri utwo turere twombi, tugenzurwa na SPLM-N. Uyu mubare watumbagiye nyuma y’uko abantu baturutse mu tundi turere tw’igihugu, bakuwe mu byabo n’imirwano, bahageze.
Intambara ikomeje hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa (RSF) yatumye kimwe cya kabiri cy’abaturage bahura n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.
Impande zombi, zishinjwa kuzitira imfashanyo ntibashe kugera mu turere yagenewe hamwe no kwangiza ibikorwa remezo n’amasoko akenewe mu kugura no kugurisha ibiribwa.
SPLM-N yashinje ingabo ziri ku ruhande rwa guverinema i Port Sudani, kugurisha inkunga yagenewe ako karere, mu gihe ivuga ko RSF yarimo gufunga amasoko.
Forum