Uko wahagera

Amafranga Ya Karasira Agera Kuri Miliyoni 45 Yarafatiriwe


Karasira Aimable
Karasira Aimable

Mu Rwanda bamwe mu bahoze bunganira Aimable Karasira Uzaramba babwiye Ijwi ry’Amerika ko ubushinjacyaha buri kwica amategeko ku bushake bwanga ko yunganirwa.

Karasira arasaba ubushinjacyaha kurekura amafaranga ye yafatiriwe kugira ngo abashe kwishyura abanyamategeko.

Avuga ko amafranga ye yafatiriwe akabakaba muri miliyoni 45 z’amanyarwanda. Agiye arimo ibyiciro nk’amanyarwanda n’amadevize kuko hari amadevise agera 11.000 by’amadolari ndetse n’andi abarirwa mu 17.000 by’amayero.

Avuga ko amwe yayakoreye ayandi ari impano z’abantu batandukanye.

Mu kwezi kwa Gatanu Karasira yandikiye ubushinjacyaha bukuru atanga uburenganzira bwo kwishyura abanyamategeko Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema mu rubanza bagombye kuzamwunganiramo ku byaha aburanamo n’ubushinjacyaha.

Ubwishyu bw’aba banyamategeko nk’uko Karasira yabyanditse bugomba guturuka ku mafaranga ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha. Mu gisubizo ubushinjacyaha bukuru bwahaye Karasira bwisunze itegeko rigenga igaruza ry’umutungo ufitanye isano n’icyaha, bumwibutsa ko riteganya ko ifatira riba rigamije kwambura by’agateganyo umutungo ukomoka ku cyaha kivugwa muri iryo tegeko uregwa agikurikiranyweho, mu gihe urubanza rukiburanishwa.

Mu ibaruwa yandikiye Karasira, Madamu Angelique Habyarimana, umushinjacyaha mukuru amukurira inzira ku murima. Akamumenyesha ko nta burenganzira afite ku mafaranga yafatiriwe kugeza igihe bizagenwa ukundi n’inzego zibifitiye ububasha.

Ijwi ry’Amerika ryashatse kumenya amakuru yisumbuye kuri aya mabaruwa. Twavuganye na Evode Kayitana umwe mu banyamategeko bahoze bunganira Karasira dukeneye kumenya niba kuva Karasira yatangira kuburana uru rubanza nta na hamwe bigeze bishyurwa. Kayitana yatubwiye ko mu myuzo ya mbere bishyuwe ku mafaranga ya Karasira ubushinjacyaha bwafatiriye.

Ku kijyanye n’ifatirwa ry’amafaranga ya Karasira, kuri uyu wahoze amuburanira bihabanye n’ibyo amategeko ateganya.

Aimable Karasira mu rukiko
Aimable Karasira mu rukiko

Ijwi ry’Amerika ryahamagaye bwana Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha ngo atange umucyo kuri iyi ngigo ntiyitabye telefone ye ngendanwa, ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje.

Iyo aza kwitaba yari budusubize ku kuba hamwe urwego avugira rwaratanze uburenganzira ku bwishyu bw’ayo mafaranga, rukaza guhitamo kwisubiraho.

Isoko z’Ijwi ry’Amerika zuzuzanya kandi zo kwizerwa ziratubwira ko Karasira yari yagiranye amasezerano n’abanyamategheko Bruce Bikotwa na Felicien Gashema yo kumwunganira ku kiguzi cy’amafaranga agera kuri miliyoni 18.

Kugeza ubu abanyamategeko barimo Gatera Gashabana, Evode Kayitana na Seif Jean Bosco Ntirenganya bikuye mu rubanza kubera ko hari ibyo batakunze kumvikanaho na Karasira.

Ubushinjacyaha burega Karasira ibyaha byo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke. Biteganyijwe ko azasubira mu rukiko mu kwezi gutaha.

Karasira warokotse jenoside ashijwa gupfobya ahakana ibyaha byose akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Ibyaha bikomoka ku biganiro yagiye atanga ku muyoboro wa YouTube.

Forum

XS
SM
MD
LG