Uko wahagera

Rwanda: Prezida Kagame Yarahiriye Manda ya Kane


Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Ibirori byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 20 bose bo mu bihugu by’Afurika.

Umuhango wabereye kuri stade amahoro I Remera. Ibirori byitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 40 kuko stade amahoro yari yakubise yuzuye kandi abayikoresha bavuga ko iyo yuzuye neza ijyamo abantu ibihumbi 45.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori binyuranye byatangiye mu gitondo bigeza mu mugoroba.
Abahanzi b’abanyarwanda babanje kunezeza abaturage bari bazindukiye kuri stade baza kunganirwa n’akarasisi ka Gisirikare kanogeye benshi.

Umukuru w’igihugu yashimye abaturage bamugiriye ikizere bakamutorera mandate ya 4, abizeza ko bafatanije bazagera kuri byinshi.

Umuhango wagaragayemo umubare w’abakuru b’ibihugu biganjemo ab’ibyo mu burengerazuba bwa Afurika, ndetse habonetsemo abo muri Afurika y’iburasirazuba.
Perezida wa Sudani y’amagepfo, Perezida wa Kenya, Perezida wa Tanzaniya, Vice Perezida wa Uganda ndetse na Perezida wa Somalia, igihugu gituranyi cy’I Burundi ndetse na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibohereje intumwa muri uyu muhango.

Bamwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye ibirori vyo kurahiza Prezida Paul Kagame
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye ibirori vyo kurahiza Prezida Paul Kagame

Perezida Kagame akaba yagarutse ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Umukuru w’igihugu yashimye Perezida wa Kenya ndetse na Perezida wa Angola bari I Kigali, ku muhate bakomeje kugaragaza bifuza gushakisha uburyo amahoro yagaruka muri aka karere.

Abategetsi ba DR Congo bashinja ubutegetsi bwa Kagame gutera igihugu cyabo buciye mu mutwe wa M23 ubu ugenzura igice cy’intara ya Kivu ya Ruguru nyuma y’imyaka ibiri mu ntambara, ibintu u Rwanda rutahwemye guhakana.

Umuhango wo kurahira ku mukuru w’igihugu abaturage bawitabiriye bamaze amasaha arenga 6 bategereje umuhango nyir’izina, gusa ngo nubwo bamaze umunsi wose mu birori, abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bagaragaje ko nta gihombo bagize.

Usibye abaturage bavuye mu mugi wa Kigali no mu nkengero zawo, uyu muhango wanitabiriwe na bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Green Party, kuri Madame Masozera Jacky wari ku rutonde rwabifuzaga kujya mu nteko ishinga amategeko ariko utaratowe, yagaragaje ko nubwo umukandida wabo atatsinze, ariko bitababujije kwitabira ibi birori.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko Perezida Kagame yatsinze amatora yo mu kwezi gushize ku majwi 99%, indorerezi zo mu miryango y’ibihugu bya Afurika zavuze ko aya matora “yagenze neza cyane muri rusange”, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko intsinzi ya Kagame ari we ubwe uyigenera, nyuma yo gukoresha ingufu mu gucecekesha abatavuga rumwe na we.

Fyonda munsi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Assumpta Kaboyi Ijwi ry”Amerika I kigali mu Rwanda.

Forum

XS
SM
MD
LG