Uko wahagera

Intumwa za Sudani Ziei muri Arabiya Sawudite mu Biganiro n'Abahuza ba Amerika


Guverinoma ya Sudani yohereje intumwa muri Arabiya Sawudite kuganira n’abahuza ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mishyikirano y’amahoro muri Sudani.

Mu kwezi gushize, Leta zunze ubumwe z’Amerika yoherereje ubutumwa ku barwana muri Sudani, ibasaba kwicara hamwe mu mishyikirano izatangira kw’itariki ya 14 y’uku kwezi i Geneve mu Busuwisi.

Mu rwego rwo kuyitegura, intumwa z’Amerika n’iz’abanyasudani barahurira mu mujyi wa Jeddah, uri ku nkombe z’Inyanja Itukura. Iza guverinoma ya Sudani, ziyobowe na minisitiri w’umutungo kamere Mohammed Bashir Abu Namo, zahageze kuri uyu wa gatanu, zisangayo iz’Amerika.

Nta ruhande rutangaza niba umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) urwana na guverinoma ya Sudani nawo ujya i Jeddah. Ariko RSF yemeye ko izajya mu mishyikirano y’i Geneve. Izaba ihujwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika kw’isonga, ifatanyiije n’Ubusuwisi, Ubwongereza, Arabiya Sawudite, Misiri, Emira z’Abarabu ziyunze, Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, n’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yabitangaje, imishyikirano ntigamije kwinjira mu mizi y’ibibazo bya politiki byateje intambara y’abanyasudani. Ahubwo ishaka ko imirwano iba ihagaze kugirango imfashanyo zihutirwa zibashe byibura kugera ku baturage barenga miliyoni icumi bavuye mu byabo kubera intambara, n’abandi baturage batabarika bari mu kaga. (AP, Reuters, US DoS)

Forum

XS
SM
MD
LG