Urukiko rwa gisirikare rukorera i Kinshasa muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo rwakatiye abantu 25 barimo Corneille Nangaa, umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Abaregwa bahanishijwe igihano cy’urupfu. Batanu kuri 25, ni bo bari mu rukiko. Uru rukiko rwasabye ko Corneille Nangaa atabwa muri yombi kandi ibintu bye bigafatirwa.
Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, yatangaje ko hagiye gutegurwa manda mpuzamhanga yo gufata Corneille Nangaa. Ku rubuga rwe rwa X, Nangaa uyobora umutwe wa Alliance Fleuve Congo, urimo na M23, yatangaje ko ibihano byafashwe bitamureba, ko bireba ababifashe.
Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, bitangaza ko Corneille Nangaa, umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo cyangwa AFC mu magambo ahinnye, yahamijwe ibyaha by'intambara, kugira uruhare mu kwigomeka no kugambanira igihugu.
AFC ni urugaga rwa politiki na gisirikare washyizweho mu kwezi kwa 12, ugamije guhuza imitwe yitwaje intwaro, amashyaka ya politiki na sosiyete sivile mu kurwanya leta ya Kongo.
Umwe mu mitwe irugize ni M23, ushinjwa ubwicanyi bwibasiye imbaga y’abantu mu ntambara imaze imyaka icumi mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Intambara zimaze imyaka ibarirwa muri mirongo zibera mu burasirazuba bwa Kongo, zateje ibibazo bikomeye byugarije ikiremwa muntu kw’isi, aho imitwe ifite intwaro irenga ijana, irwanira muri ako karere. (AP)
Forum