Ikibazo cy’abimukira banyura inzira za magendu ni kimwe mu biri kw’isonga ry’ibihangiyishije abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu matora yo muri uyu mwaka. Mu nkuru zihariye zisobanura ibirebana nayo, turebere hamwe uko biteye.
Mu mwaka ushize, polisi ishinzwe kurinda imipaka y’Amerika yahagaritse abimukira barenga miliyoni ebyiri banyuze inzira z’ubusamo bashaka kwinjira baturutse ku mipaka y’amajyepfo.
Byatangiye hashize igihe gito Leta zunze ubumwe z’Amerika na guverinoma ya Salvador, kimwe mu bihugu birindwi by’umugabane w’Amerika yo hagati, babona umubare w’indege wiyongera ku buryo budasanzwe, zikaza zuzuye abantu zikabasiga mu murwa mukuru El Salvador, zigasubirayo zirimo ubusa.
Nyuma baje gutahura ko abo bagenzi bahitaga basohoka mu gihugu rwihishwa, bakarorongotana, bakagera ku mupaka wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, banyuze za Nicaragwa na Megisike.
Ubusanzwe, mu myaka yashize, abimukira benshi banyura iz’ubusamo babaga bakomoka mu bihugu byo muri Amerika yo hagati n’Amerika y’Epfo. Ntibyahagaze, ariko noneho hiyongereyeho abandi baturuka ahandi kure. Aba bari 1% mu myaka icumi ya mbere y’2003. Muri uyu mwaka bariyongereye bagera kw’9% by’abimukira bose bashaka kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abava mu gihugu cy’Ubuhinde, muri Aziya y’amajyepfo, ni bo benshi. Mu mwaka ushize bari 42.000. Hakurikiraho abo mu bihugu 15 by’Afrika y’uburengerazuba, cyane cyane Senegal na Moritaniya. Bari 39,700.
Ikigo ntaramakuru Reuters kivuga ko bakoresha inzira ebyeri. Imwe ituruka muri Afrika y’uburengerazuba, indege zikagenda zihagarara mu bihugu bitandukanye, zikaza kubageza muri Nicaragua, nayo yo ku mugabane w’Amerika yo hagati, bagakomeza iy’ubutaka. Umuntu umwe ngo ashobora gutanga ikiguzi cy’amadolari 10.000.
Inzira ya kabiri ni iy’abava mu Buhinde. Nabo, babanje kunyura hirya no hino, bagera muri Salvador cyangwa Megisike, bagakomeza iy’ubutaka. Umuntu umwe ngo ashobora kwishyura kugera ku madolari 96.000.
Abo bose, berekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banyuze Megisike bituranye. Imitwe ya ba magendu babasha?? ngo ibabwira ko yitwa “Mama Africa.” Umwe muri bo yabwiye Reuters mw’ibanga ko batangiye gufasha abava muri Afrika y’uburengerazuba mu kwa 11, 2022. Ngo bakorana n’indi mitwe ifite ibirindiro cyane cyane muri Senegal na Moritnaiya.
Kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, agereka ikibazo cy’abimukira ku mipaka y’amajyepfo y’Amerika ku cyo yita “politiki mbi za Perezida Joe Biden.” Mu 2021, Biden yashinze Visi-Perezida Kamala Harris gusuzuma imizi y’ikibazo.
None, kuva Harris abaye kandida w’ishyaka ry’Abademokarate, ni we Trump yikomye, mu magambo akarishye “Ashaka ko buri wese ahabwa ibyangombwa. Noneho igihe Joe Biden amugize “umwamikazi w’imipaka, ni bwo ibintu byatangiye kujya irudubi. Yatangije igitero kitagereranywa cya bene wabo w’abasanzwe bari hano mu gihugu. Ntimwibuka ko yavuze, ati: “Nimwiyizire?”
Kamala Harris asubiza abamunenga ko atigeze yorohera abinjira banyuze inzira za magendu, kuva igihe yari minisitiri w’ubutabera, ari nawe mushinjacyaha mukuru, wa leta ya California kuva mu 2011 kugera mu 2017.
"Nakurikiranye imitwe yinjiye mu gihugu cyacu ku buryo bunyuranyije n’amategeko: imitwe y’abanyabyaha byambukiranya imipaka, imitwe icuruza ibiyobyabwenge n’iy’abacuruza abantu. Narabashinje umwe-umwe mu nkiko kandi naratsinze. Ku rundi ruhande, Donald Trump, avuga cyane iby’umutekano w’imipaka, nyamara nta na kimwe ashoboye.”
Umunyamategeko wazobereye mu bibazo by’abimukira witwa Hector Quiroga yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Dufite imanza zirenga miliyoni eshatu zaheze mu nkiko. Ntidufite abacamanza mu by’abimukira bahagije. Hakwiye itegeko rivugurura iby’abimukira, kuri perezida mushya uwo ari we wese.”
Kamala Harris arega abadepite b’Abarepubulikani b’abayoboke ba Trump ko baburijemo umushinga w’itegeko rya Perezida Biden ku kibazo cy’abimukira n’imipaka. Avuga ko azawusubiza inteko ishinga amategeko naramuka atorewe kuba umukuru w’igihugu. (VOA, Reuters)
Forum