Muri Libani, ibihugu by’amahanga byatangiye guhamagara abaturage babyo ngo bave muri icyo gihugu. Ni mu gihe hakomeje gututumba umwuka w’intambara ushingiye ku bitangazwa na Irani n’inshuti zayo ko bazihimura kuri Isirayeli bashinja kwica abayobozi bakuru ba Hamasi.
Ubufaransa bwasabye abaturage bwabwo ‘ku buryo bwihutirwa’ kudakorera ingendo muri Libani. Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika na bo baburiye abaturage babo mu buryo bumwe n’ubwo.
Indege zimwe na zimwe z’ibigo byo mu Burayi n’Amerika zahagaritse ingendo zakoreraga muri ako karere. Ikompanyi y’indege ya Katari na yo kuri iki cyumweru yatangaje ko kubera ‘ibibera muri aka karare’ ibaye ihagaritse ingendo zayo ziva i Doha zerekeza i Beirut.
Umutwe wa Hezbollah umaze igihe urasana na Isirayeli, watangaje ko mu ijoro ryakeye abarwanyi bawo barashe ibisasu bya misile mu majyaruguru ya Isirayeli.
Isirayeli yavuze ko yabashije gushwanyaguza ibyinshi mu mu bisasu 30 byarashwe ku butaka bwayo bivuye muri Libani. Ingabo za Isirayeli ziryamiye amajanja zitegura ko igihe icyo ari cyo cyose Irani ishobora kuzigabaho igitero gikomeye.
Forum