Muri Bangladesh abantu 27 baguye mu myigaragambyo yashyamiranyije inzego z’umutakano n’abaturage basaba ko Ministri w’Intebe Sheikh Hasina yegura ku mirimo ye.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje umukwabo mu gihugu cyose kuva sa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Ni ubwambere ifashe ingamba nk’izo kuva imyigaragambyo itangiye mu cyumweru gishize.
Iyi myigaragambyo yateye ubutegetsi gufunga imiyoboro ya murandasi yatangiye nyuma y’uko ubutegetsi butangaje ko ministeri w’intebe Hasina yatsindiye manda ya kane mu matora aheruka.
Ishyaka Bangladesh Nationalist Party riza ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu ntiryitabiriye ayo matora.
Abanenga ubutegetsi bwa Hasina n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko akoresha igitugu gucecekesha abatavuga rumwe na we ariko we arabihakana.
Kuri iki cyumweru abigaragambya biganjemo abanyeshuli batangiye gahunda yo kunangira muri byose mu rwego rwo kunaniza no kongera igitutu ku butegetsi ngo bwegure
Forum