Uko wahagera

Mali: Abarwanyi b'Abatuareg Bemeza ko Baheruka Kwica Abacangero b'Abarusiya 84


Muri Mali, inyeshyamba z’Abatuareg zifite indiri mu majyaruguru y’igihugu zaraye zitangaje ko mu mpera z’ukwa karindwi, zishe abarwanyi 84 bo mu mutwe wa Wagner w’abacanshuro b’Abarusiya, n’abasirikare 47 ba leta ya Mali. Yaba Mali cyangwa umutwe wa Wagner nta ruhande rwatangaje umubare w’abasirikare barwo baguye mu ntambara zimaze iminsi zishyamiranyije impande zombi.

Umutwe w’inyeshyamba z’Abatuagreg wiyise Permanent Strategic Framework for Peace, Security and Development (CSP), wabanje kuvuga ko wishe ababarirwa muri za mirongo, mu mirwano yabereye mu mujyi wa Tinzaouaten, ku mupaka wo mu majyaruguru. Icyo gihe umutwe w’abarwanyi bafitanye isano na al Quaeda watangaje ko wishe abarwanyi 50 ba Wagner, umutwe w’abasirikare b’abacanshuro ukomoka mu Burusiya, ubatsinze mu gico waari wateze muri ako gace.

Na mbere y’itangazwa ry’imibare mishya y’abarwanyi ba Wagner inyeshyamba za CSP zemeza ko zishe, byagaragaraga nkaho ari bwo bwa mbere uyu mutwe w’abacanshuro utakaje abasirikare benshi kuva winjiye muri iyi ntambara. Uyu mutwe uhamaze imyaka ibiri ufasha ingabo za Mali kurwanya imitwe y’abarwanyi bamaze igihe bateza umutekano muke mu karere ka Sahel kuva mu mwaka wa 2012.

Yaba umutwe wa Wagner cyangwa leta ya Mali nta, ruhande ruratangaza umubare w’abasirikare barwo baguye muri izo ntambara. Gusa taliki ya 29 z’ukwezi gushize umutwe wa Wagner wasohoye itangazo ridakunze kujya ahabona kenshi, wemeza ko watakarije cyane muri iyo ntambara. Inzego z’ubutegetsi muri Mali na zo zemeye ko zatakarije cyane muri iyo ntambara ariko ntizavuga umubare w’abayiguyemo cyangwa ibyayangirikiyemo.

Uko biri kose, ibyabaye krui uru rugamba bisa n’ibitarahungabanyije umubano w’Uburusiya na Mali. Kuwa kane, ministri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov yatangaje ko yabwiye mugenzi we wa Mali, ko Uburusiya buzakomeza gushyigikira igihugu cye butanga ubufasha bwose bushoboka mu byerekeye iterambere ry’ubukungu, gutoza no guha ibikoresho ingabo za leta ya mali. Ntacyo bavuze ku ntambara imaze iminsi.

Forum

XS
SM
MD
LG