Uko wahagera

Uburusiya n'Amerika Baguranye Imfungwa


Uburusiya n’Amerika bahanahanye imfungwa mu muhango wabereye i Ankara mu murwa mukuru wa Turukiya. Bose hamwe harekuwwe 26 bakomoka mu bihugu birindwi harimo Amerika, n’Uburusiya.

Mu barekuwe harimo Abanyamerika batatu n’undi ufite uburenganzira bwo gutura no gukora muri Amerika. Harekuwe kandi abadage batanu. Aba bose baguranywe Abarusiya umunani bari bafungiwe mu bihugu by’Ubudage, Polonye, Noruveje, Slovania na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu ijambo perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, yagejeje ku ku baturage nyuma y’iri hererekanya, yashimye ibihugu by’inshuti z’Amerika byayifashije mu biganiro n’Uburusiya byageze ku irekurwa ry’aba bantu.

Perezida Joe Biden yagize ati:

“Niba hari ucyibaza ku byerekeye akamaro k’inshuti, Ziragafite! Uyu munsi ni urugero rwerekana impamvu kugira inshuti muri iyi si ari iby’ingenzi. Inshuti wakwizera ugakorana na zo cyane cyane mu bibazo bikomeye nk’iki. Kugirana n’abandi ubucuti bituma abantu bacu bagira umutekano”

Biden ariko ntiyabuze gushimangira ko Uburusiya bwafunze bariya bantu barengana nyuma yo kubakatira hutihuti.

Mu Banyamerika barekuwe harimo Paul Whelan, wahoze mu gisirikare cy’Amerika aza gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutegetsi i Moscow mu Burusiya mu mwaka wa 2018 akatirwa imyaka 16 y’igifungo. Icyo gihe inzego z’ubutabera zaho zari zimaze kumuhamya icyaha cyo kunekera Amerika

hari kandi abanyamakuru Evan Gershkovich wakoreraga ikinyamakuru Wall Street Journal na Alsu Kurmasheva wakoreraga Radio Free Europe. Hari kandi Kara-Murza, impirimbanyi n’umwanditsi w’ikinyamakuru Washington Post watawe muri yombi mu mwaka wa 2022.

Muri iri hererekanya ry’imfungwa Uburusiya bwo bwacyuye Vradimir Krasikov, umuhotozi w’ubutegetsi bw’i Moscow wari ufungiye mu Budage. Mu mwaka wa 2019 yahamijwe icyaha cyo kwica umwe mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Chechnya amutsinze i Berlin mu Budage. Yari yarakatiwe igifungo cya burundu.

Abandi basubira mu Burusiya harimo Artem Viktorovich Dultsev na Anna Valerevna Dultseva bari bari bafungiye muri Slovenia; Mikhail Valeryevich Mikushinwari ufungiye muri Noruveje; Pavel Alekseyevich Rubtsov wari ufungiye muri Polonye ; hamwe na Roman Seleznev, Vladislav Klyushin na Vadim Konoshchenock bari bafungiye muri Amerika.

Ni ubwambere kuva mu gihe cy’intambara y’ubutita habayeho ihererekanya ry’imfungwa hagati y’Amerika n’Uburusiya, noneho rigizwemo uruhare n’ibihugu birenze bibiri.

Forum

XS
SM
MD
LG