Komite y'impuguke mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, muri raporo yayo yatangaje ko intambara yo muri Sudani hamwe n’inzitizi kw’itangwa ry’imfashanyo, byabaye intandaro y'inzara ahantu byibura hamwe mu majyaruguru ya Darfur, kandi ko bishoboka kuba byaranayiteje no mu tundi turere turimo makimbirane.
Ibyavuye mu bushakashatsi bifitanye isano n’ibipimo bizwi ku rwego mpuzamahanga nka IPC, byerekana ko ari ku nshuro ya gatatu hemejwe inzara kuva ubu buryo bushyizweho mu myaka 20 ishize.
Harerekanwa uburyo inzara n'indwara bigenda byica abantu muri Sudani, aho intambara irengeje amezi 15 hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwara gisirikare wa RSF, yateje ikibazo gikomeye cyo gukura abantu mu byabo imbere mu gihugu kandi ikaba yarasize abantu miliyoni 25, ni ukuvuga icya kabiri cy’abaturage, mu bibazo ndengakamere bikeneye kubonerwa umuti byihutirwa.
Impuguke n’abayobozi muri ONU, bavuga ko kugaragaza ikibazo cy’inzara bishobora gutuma akanama k’umutekeno kw’isi ka ONU gafata umwanzuro wo kwongerera ingufu imiryango itanga imfashanyo kugirango yambutse ibiribwa imipaka, ibigeze ku babikeneye kurusha abandi.
Ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, byatangaje ko abanyasudani bamwe bagombye kurya amababi n'itaka, kandi ko amashusho yafashwe na satelite yerekanye amarimbi yaguka vuba uko inzara n'indwara bikwirakwira.
Isesengura ry’Ibiro ntaramakuru Reuters ryerekana amashusho y’amarimbi 14 i Darfur ryagutse vuba cyane mu mezi ashize. Irimbi rimwe riri muri Zamzam ryagutse kuri 50% mu gihe kiri hagati y’itariki ya 28 y’ukwezi kwa gatatu n’iya 3 y’ukwa gatanu ugereranije no mu mezi atatu n'igice ya mbere yaho. Iryo sesengura ryakoreshejwe na komite ishinzwe ibijyanye n’inzara nk’ibimenyetso bitaziguye byerekana ko impfu ziyongera. (Reuters)
Forum