Mu Bwongereza, umushinjacyaha yashyikirije umucamanza bwa mbere umosore w’imyaka 17 uregwa kwica abana batatu abateye icyuma.
Iki gitero cyabaye ejobundi ku wa mbere ushize mu mujyi wa Southport, mu majyaruguru y’igihugu, nko muri kilometero 26 uvuye i Liverpool. Abana, bose b’abakobwa, bari mw’ishuli ryo kubyina bya gakondo. Batatu bapfuye bafite imyaka itandatu, irindwi, n’icyenda. Abandi umunani n’abantu bakuru babiri barakomeretse.
Uyu musore yahise atabwa muri yombi, afungirwa muri gereza y’abana. Polisi yabanje kwanga gushyira ku mugaragaro amazina ye kubera ko yari atarageza ku mwaka 18 y’amavuko. Azayuzuza ku wa gatatu w’icyumweru gitaha. None, kuri uyu wa kane, umucamanza yemeye ko utangazwa. Uyu musore yitwa Axel Muganwa Rudakubana. Yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi bakomoka mu Rwanda.
Umushinjacyaha yagejeje Rudakubana mu rukiko mu mujyi wa Liverpool. Amurega ibyaha bitatu by’ubuhotozi n’ibyaha icumi byo kugerageza ubuhotozi, n’icyaha kimwe cyo kugendana intwaro ifite ubugi. Ntacyo Rudakubana yigeze avuga mu rukiko. Azagaruka mu rukiko mu kwezi kwa 10 gutaha. Umucamanza yategetse ko aba agumye mu gifungo cy’agateganyo.
Igitero cya Rudakubana cyakubise inkuba igihugu. Cyabaye intandaro y’imyigaragambyo ikomeye, irimo n’urugomo mu murwa mukuru Londres, i Southport no mu mijyi ya Hartlepool na Manchester nayo iri mu majyaruguru y’Ubwongereza.
Ejobundi kuwa Kabiri, abapolisi 53 bayikomerekeyemo i Southport. I Londres, polisi yataye muri yombi abantu barenga ijana mu bari bayirimo inyuma y’aho minisitiri w’intebe akorera kandi atuye. (VOA, AFP, Reuters, AP)
Forum