Uko wahagera

Abana 973 b'Abasangwabutaka b'Amerika Baguye mu Mashuri Bahohotewe


Muri Leta zunze ubume z’Amerika, iperereza ryakozwe n’ubutegetsi bw’igihugu ryasanze abana 973 b’Abasangwabutaka b’Amerika barapfuye bahohotewe baguye mu mashuli ya leta mu gihe cy’imyaka 150.

Abayobozi bakora mu ishami ry’ubutegetsi bw’igihugu bashyize ahabona ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ejo kuwa kabiri babwiye leta gusaba imbabazi mu izina ry’ayo mashuri. Abo bayobozi bavuga ko impfu z’abo bana zagiye zituruka ku burwayi, impanuka n’ihohoterwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Amerika, Deb Haaland, yavuze ko aya mashuri abana bigaga bararamo yaratandukanyaga abana babarirwa mu bihumbi n’imiryango yabo akabima uburenganzira bwabo bwo kwitwa Abasangwabutaka b’Amerika.

Aba bayobozi bavuga ko ayo mashuli yamburaga abana b’abasangwabutaka amazina yabo akabaha ay’Icyongereza, akabakoresha imyitozo ya gisirikare kandi akabahatira gukora akazi k’ingufu karimo guhinga, kubumba amatafari no gukora ku mihanda ya gali ya moshi.

Abahoze muri amwe muri ayo mashuri yari akiriho kugeza mu myaka ya za 1960, barimo abo muri leta za Oklahoma, South Dakota, Michigan, Arizona, Alaska, n’ahandi batanze ubuhamya bw’ibyababayeho bavuga ku bikorwa by’ubugome kandi bitesheje agaciro bakorerwaga.

Forum

XS
SM
MD
LG