Uko wahagera

Libiya Yasubije Iwabo Abimukira 369 Baturuka muri Nijeriya na Mali


Abimukira burizwa imodoka
Abimukira burizwa imodoka

Kuri uyu wa kabiri, Libiya yasubije mu bihugu byabo abimukira 369, baturuka muri Nijeriya no muri Mali. Abo barimo abagore barenga ijana hamwe n’abana.

Mohammed Baredaa, uyobora umuryango wo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Libiya, ufite inshingano zo guhagarika abimukira badakurikije amategeko, yavuze ko indege ebyiri zatahanye abo bantu. Imwe yarimo abanyanijeriya 204. Indi yatwaye abanyamali 165.

Uyu muyobozi yavuze ko impinja icyenda, abana 18 batarageza ku myaka y’ubukure, n'abagore 108, ari bamwe mu banyanijeriya bari bimukiye mu gihugu cya Libiya mu buryo budasanzwe.

Uyu muyobozi yavuze ko izo ngendo zakozwe "ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (OIM".

Umuryango w’abibumbye, utahana abimukura ku buntu, mu ngendo zibasubiza mu bihugu byabo muri “porogramu yawo y’ubutabazi yo gutahuka ku bushake”. Cyakora, bamwe mu bimukira babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, kuri uyu wa kabiri, ko barimo gusubizwa iwabo ku gahato.

Abayobozi ba Libiya "baje nijoro bamena urugi". Byavuzwe na Hakim w'imyaka 59 y’amavuko. Ni umunyanijeriya umaze imyaka 25 aba muri Libiya, wanze gutanga irindi izina rye. Yavuze ko bamwambuye pasiporo ye mbere yo kumufunga we n'umugore we, mbere yo kubasubiza mu gihugu baje baturukamo.

Libiya iracyafite ingorane zo kwisubira, nyuma y’imyaka y'intambara n'akaduruvayo kakurikiye ikurwa ku butegetsi ry’uwabaye umuyobozi

w’igihe kirekire wa Libiya, Moamer Kadhafi, wahiritswe n’umuryango wa OTAN mu mwaka wa 2011.

Kuva icyo gihe, abinjiza abantu rwihishwa n’abacuruza abantu, bihisha inyuma y’umutekano muke urangwa muri iki gihugu kinini cy’Afurika.

Libiya yagiye inengwa ku bijyanye no gufata nabi abimukira n’impunzi, hari n’ibirego by’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kuva ku kwambura abantu kugeza ku kubakoresha bucakara. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG