Uko wahagera

Libiya Yirukanye Abimukira Hafi 370 Babaga Muri Icyo Gihugu


Libiya yagiye inengwa gufata nabi abimukira n’impunzi no kubagira abcakara.
Libiya yagiye inengwa gufata nabi abimukira n’impunzi no kubagira abcakara.

Kuri uyu wa kabiri, Libiya yasubije mu bihugu byabo abimukira 369, baturuka muri Nijeriya no muri Mali. Abo barimo abagore barenga ijana n’abana.

Mohammed Baredaa, uyobora ishami rifite inshingano zo guhagarika abimukira badakurikije amategeko, yavuze ko indege ebyiri zatahanye abo bantu.

Imwe yarimo abanyanijeriya 204. Indi yatwaye abanyamali 165.

Uyu muyobozi yavuze ko impinja icyenda, abana 18 batarageza ku myaka y’ubukure, n'abagore 108, ari bamwe mu banyanijeriya binjiye muri Libiya mu buryo butemewe n'amategeko.

Uyu muyobozi yavuze ko izo ngendo zo kubacyura zakozwe ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira OIM.

Bamwe mu bimukira babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, kuri uyu wa kabiri, ko barimo gusubizwa iwabo ku gahato, nubwo ONU ivuga ko bataha ku bushake bwabo.

Abayobozi ba Libiya "baje nijoro bamena urugi." Byavuzwe na Hakim w'imyaka 59 y’amavuko.

Ni umunyanijeriya umaze imyaka 25 aba muri Libiya, wanze gutanga irindi izina rye. Yavuze ko bamwambuye pasiporo ye mbere yo kumufunga we n'umugore we, mbere yo kubasubiza mu gihugu baje baturukamo.

Libiya iracyafite ingorane zo kwisana, nyuma y’imyaka y'intambara n'akaduruvayo kakurikiye ikurwa ku butegetsi ry’uwabaye umuyobozi wayo w’igihe kirekire, Moamer Kadhafi, wahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 2011.

Kuva icyo gihe, abinjiza abantu rwihishwa n’abacuruza abantu, bihisha inyuma y’umutekano muke urangwa muri iki gihugu.

Libiya yagiye inengwa gufata nabi abimukira n’impunzi no kubagira abcakara.

Forum

XS
SM
MD
LG