Indege zitagira abapilote zikekwa kuba ari iz’igisirikare cya Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya. Byatangajwe n’umutegetsi wo mu Burusiya kuri iki cyumweru. Kuri murandasi hasohotse amashusho yerekana ibirimi by’umuriro bizamuka mu kirere mu masaha ya mu gitondo.
Guverineri w’intara ya Kursk, Aleksei Smirnov, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko ibigega bitatu bya lisanzi byafashwe n’inkongi y’imuriro iturutse ko ku gigasu cyarashwe n’indege yo mu bwoko bwa drone.
Yavuze ko abazimya umuriro bashoboye guhita bazimye ikigega cya mbere bari bagikomeje kugerageza kuzimya ibindi bibiri igihe yandikaga ubwo butumwa. Smirinov yavuze ko abantu 82 n’ubikoresho 32 bizimya umuriro byari byifashishijwe kuzimya iyo nkongi. Yavuze ko icyo gitero kandi cyangije amazu atuwemo muri ako karere
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye guhanura ebyiri muri izo ndege zo mu bwoko bwa drone zari zagabye igitero mu karere ka Kursk gahana imbibe na Ukraine.
Ukraine ifata ibikorwa remezo bya peteroli n’intego yemewe kugabwaho igitero mu rwego rwa gisirikare bityo ikaba yaratangiye kugaba ibitero nk’ibi ku burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ikoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa drones zirasa kure ku intego ziri imbere mu Burusiya.
Ikinyamakuru, Ukrayinska Pravda, cyandikirwa muri Ukraine ejo cyatangaje ko Ukrine idasiba kugaba ibitero ku nganda ziyungurura peteroli n’ibigo bya gisirikare mu Burusiya. Cyavuze ko imwe mu ndege zayo zo mu bwoko bwa drone iheruka kurasa ikigo kiyungurura peteroli mu karere ka Ryazan mu Burusiya
Forum