Uko wahagera

Ukraine Yatangaje ko Izarasa Imbere mu Burusiya mu Rwego rwo Gukumira Ibitero


Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye gikeneye ibisasu byo mu bwoko bwa misile ziraswa kure kugirango kirinde imijyi yacyo n’ingabo ziri ku rugamba.

Yavuze ko byafasha gukumira ibitero zigabwaho n’ingabo z’Uburusiya zikoresheje ibisasu bya bombe n’indege za gisirikare zitagira abapilote.

Yabivuze kuri iki cyumweru nyuma y’igitero gikomeye Uburusiya bwagabye kuri Ukraine bukoresheje indege zitagira abapilote n’ibisasu rutura bya misile.

Ni igitero cya gatanu Uburusiya bugabye kuri Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ku rubuga rwa Telegram, ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko zashwanyagurije ibyo bisasu mu kirere mbere y’uko bigera mu murwa mukuru. Zavuze ko mu ndege 39 za gisirikare zitagira abapilote, Ukraine yashwanyurije 35 muri zo mu kirere igashwanyuza n’ibisasu bibiri bya rutura byo mu bwoko bwa misile.

Ukraine yavuze ko ibyo bisasu byose byari byarashwe mu turere twayo 10 dutandukanye.

Umubare w’ibisasu byari byarashwe bigamije umurwa mukuru Kyiv, ntiwahise umenyekana.

Serhiy Popko, uyobora ingabo zirinze umurwa mukuru Kyiv, yatangarije ku rubuga rwa Telegram ko nta bahitanywe na byo cyangwa ibyangiritse ku buryo bugaragara

Perezida Zelenskyy yavuze ko Ukraine ikwiriye gusanga ibisasu nk’ibi mu Burusiya akaba ari ho ibishwanyuriza itarinze gutegereza ko biraswa mu kirere cyayo. Bityo akabona ko byagabanya ibitero Uburusiya bugaba kuri Ukraine.

Yongeye gusaba ibihugu by’Uburayi bishyigikiye Ukraine kuyemerera gukoresha ku Burusiya misile zirasa kure.

Avugira i Londres mu mpera z’iki cyumweru, yasabye Ubwongereza kumvisha ibindi bihugu bafatanije kumushyigikira gukuraho inzitizi zibuza Ukraine gukoresha ibyo bisasu.

Forum

XS
SM
MD
LG