Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Agatsiko k'Abashinjwa Kwinjiza Abimukira Binyuranyije n'Amategeko


Abantu bategereje kwinjira muri Amerika ku mupaka wa leta ya California.
Abantu bategereje kwinjira muri Amerika ku mupaka wa leta ya California.

Ministeri y’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano umugabo ukomoka muri Sierra Leone ivuga ko yinjije muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko abimukira babarirwa mu bihumbi abakuye mu bihugu bya Aziya n’Afurika

Agatsiko k’abafatiwe ibihano na ministeri y’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika karangajwe imbere na Abdul Karim Conteh, uvugwa kuba yaratangaga ibyangombwa bihimbano akambutsa abimukira imipaka. Abamugana baturukaga mu bihugu birimo Ubushinwa, Irani, Uburusiya, Somaliya, Afuganistani, Pakistani na Nijeriya.

Umugore we Veronica Roblero, ukomoka muri Megisike n’abandi bantu babiri bakomoka muri Sierra Leone na Togo na bo bafatiwe ibihano.

Agatsiko k’aba bantu gashinjwa kuba karakoraga iyezandonke ry’amafaranga bacaga abimukira kugirango babambutse imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, kakabagira n’inama z’uburyo bwo kubyitwaramo.

Karim Conteh yafatiwe mu mujyi wa Tijuana mu gihugu cya Megisike, hafi y'aho gihana urubibi na leta ya California. Leta zunze ubumwe z’Amerika ikomeje gusaba ko yashyikirizwa inzego zayo z’ubutabera.

Forum

XS
SM
MD
LG