Uko wahagera

RDC: Amerika Yashimye ko Agahenge Hagati ya Leta na M23 Kiyongereye Iminsi 15


Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yishimiye ko impande zihanganye mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo zongereye ndi minsi 15 yo guhagarika intambara.

Prezidansi y’Amerika iravuga ko iyi minsi 15 izarangira tariki 3 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka. Ni mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha uburyo intambara hagati ya leta ya Kongo n’inyeshyamba za M23 yahagarara.

Mw’itangazo yasohoye, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, yumvikanisha ko Amerika yishimiye aka gahenge kandi isaba abo bireba bose kubahiriza ihagarikwa ry’intambara muri iki gihe.

Iri tangazo rivuga ko Amerika izakomeza gufatanya na Repuburika ya demukarasi ya Kongo, u Rwanda na Angola mu gushyigikira ibiganiro n’ibyemeranyijweho mu masezerano y’i Luanda na Nairobi yahuje impande zombi mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

Hashize imyaka irenga ibiri leta ya Kongo ihanganye n’inyeshyamba za M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw’igihugu. Kongo, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 rutanga intwaro n’abasirikare, ariko u Rwanda rurabihakana. Inshuro nyinshi u Rwanda rwarabihakanye.

U Rwanda rushinja Repubulika ya demukarasi ya Kongo gushyigikira no gufatanya n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abahutu zirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda zikibasira Abatutsi bo muri Kongo.

M23 ivuga ko irwanira kurinda Abatutsi imitwe y’abarwanyi babagabaho ibitero nka FDLR iyobowe n’abahezanguni b’Abahutu bahunze u Rwanda bamaze gukora jenoside yibasiye Abatutsi na bamwe mu Bahutu batari bashyigikiye ko Abatutsi bicwa.

Forum

XS
SM
MD
LG