Raporo y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku burenganzira bwa muntu ejo kuwa kabiri yashinje Koreya ya Ruguru gukoresha abantu ku gahato. Hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, gukoresha ku gahato bishobora kuba icyaha cyibasira inyokomuntu cyitwa ubucakara.
Mu itangazo ryasohotse riherekeje iyi raporo, komiseri w’uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abimbumbye, Volker Türk, yavuze ko ubuhamya burimo buteye inkeke kandi buhishura byinshi ku byerekeye akababaro abantu bo muri iki gihugu bafite gaturutse ku ihohoterwa no gufatwa bunyamaswa.
Türk, avuga ko abantu bahatirwa gukora mu buryo butakwihanganirwa kandi mu bintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Yavuze ko bahozwaho ijisho bagakubitwa kenshi mu gihe abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi raporo yakozwe hifashishijwe amasoko atandukanye harimo abantu bagera ku 183 babajijwe hagati ya 2015 na 2023 barimo abakoreshwaga ku gahato cyangwa ababibonye bashoboye gutoroka ubu bakaba batuye mu mahanga.
Raporo ikomeza ivuga ko abantu bo muri Koreya ya Ruguru bagengwa bakorera ku rutoto muri gahunda ngari yo guhatira abantu gukora kugirango haboneke abakorera igihugu ku buntu, bukaba bumwe mu buryo ubutegetsi bukoresha gukurikirana no gukorera abaturage iyozabwonko
Raporo ya LONI igaragaza uburyo butandantu abaturage b’iki gihugu bahatirwa gukora. Ubu buryo kandi bwacengejwe mu nzego zinyuranye z’igihugu harimo muri za gereza, mu mashuri, guhatira abantu kwinjira mu gisirikare, gukora akazi n’inzego zinyuranye z’abakorera hanze y’igihugu.
Forum