Inzego z’ubutegetsi muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo ziravuga ko abantu 70 barimo abasirikare 9 baguye mu gitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku mudugudu uri mu burengerazuba bw’igihugu.
Abagabo bitwaje intwaro bagabye igitero mu mudugudu wa Kinsele uri mu birometero 100 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa ni abo mu mutwe witwa Mobondo. Icyo gitero cyagabwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ariko kubera umutekano muke n’ibikorwa remezo bidahari ibitero nk’ibi bishobora kumara iminsi bitaramenyekana.
Abarwanyi bagabye iki gitero bo mu mutwe wa Mobondo bavuga ko baharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’aba Yaka. Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Kwamouth, David Bisaka, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko hamaze kuboneka imirambo y’abantu 72 baguye muri icyo gitero.
Intambara hagati y’aya moko zavutse mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa gatandatu. Zifite umuzi mu mateka y’aka karere. Ubwoko bw’aba Teke bwiyita kavukire mu gihe bubona nk’abimukira abakomoka mu yandi moko barimo aba Yaka baje gutura hafi y’uruzi rwa Kongo mu myaka yo hambere.
N’ubwo mu kwezi kwa kane uyu mwaka hari hasinywe amasezerano yo guhuza impande zombi ndetse na Perezida Tshisekedi ahari, imvururu zongeye kubura, n’ingabo za Kongo zoherejweyo kubihosha zirananirwa.
Kinsele iri muri Teritwari ya Kwamouth aho mu myaka ibiri imvururu hagati y’amoko y’aba Teke n’aba Yaka ziyongereye zihitana abasivili bababrirwa mu magana. Izi mvururu zishingiye ku guhangana hagati y’abaturage bapfa ubutaka n’imisoro.
Izi mvururu ziraba mu burengerazuba bw’igihugu mu gihe mu burasirazuba bwacyo ingabo za Kongo n’abazishyigikiye zihanganye n’umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi. Akarere k’uburasirazuba bwa Kongo karimo imitwe y’abarwanyi batandukanye igera ku 120. Buri umwe urashaka igeno ryawo ry’amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere iharangwa
Forum