Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku bwiganze buri hejuru ya 99 ku ijana. Ibyo bikubiye mu byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda.
Nk’uko abatari bake bari babyiteze ko Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame atsinda aya matora ku bwiganze, ni na ko byagenze nk’uko bikubiye mu byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora mu buryo bw’agateganyo.
Umukandida Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda unakuriye iryo shyaka, mu butumwa yahaye abayoboke b’ishyaka rye, yumvikanishije ugukeza Perezida Kagame nyuma yo kumutsinda.
Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona umukandida wigenga muri aya matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ngo yumve icyo atangaza ku byavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo. Bwana Filipo Mpayimana ntiyitabye kuri telefone ye ngendanwa.
Ukurikije ibyatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora mu buryo bw’agateganyo, nta gushidikana ko hatazagaragara impinduka zifatika mu bizatangazwa mu buryo bwa burundu muri aya matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2024.
Mu matora yashize ya 2017, Perezida Kagame yari yayatsinze no bwo ku bwiganze, ku mpuzandengo ya 98.79 ku ijana, Umukandida wigenga bwana Filipo Mpayimana kuri ubu bisa n’aho yasubiye inyuma we yari yagize 0.78. Ni mu gihe Bwana Frank Habineza yari yagize 0.47 ku ijana.
Madamu Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko amatora yitabiriwe ku kigero cya 98 ku ijana.
Forum