Igisasu cyo mu bwoko bwa bombe cyaturikiye hanze y’inzu bafunguriramo i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somaliya gihitana abantu icyenda abandi 20 barakomereka.
Polisi ya Somaliya yavuze ko abahitanywe n’icyo gisasu bari mu nzu ifungurirwamo bareba televiziyo, aho bari bakurikiye umukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe y’Uburayi mu mupira w’amaguru.
Uretse abantu cyahitanye icyo gisasu cyashwanyuje imodoka 10 gisenya n’inzu zo hafi y’aho cyaturikiye muri ako gace ubusanzwe karinzwe cyane kandi kegereye ingoro ya prezidansi nkuko byemezwa n’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Polisi yavuze ko iki gisasu cyatezwe n’intagondwa za kiyisilamu.
Abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu wa Al-Shabab bigambye icyo gitero babinyujije kuri radiyo bafitanye imikoranire. Bavuze ko icyo gisasu bagiteze bakurikije aho babona abakozi b’inzego z’umutekano n’iza leta bahurira ku mugoroba.
Uyu mutwe wa kiyisilamu wigeze kuba uyobora igice kinini cya Somaliya umaze igihe mu ntambara igamije ubutagondwa mu gukurikiza idini ya Isilamu muri Somaliya.
Bamaze igihe bagaba ibitero bikomeye mu murwa mukuru Mogadishu, no mu tundi duce tw’igihugu tugenzurwa na leta cyane cyane mu myaka ibiri ishize. Gusa batakaje igice kinini bagenzuraga bacyirukanywemo n’ingabo za leta n’abazishyigikiye.
Forum