Abanyarwanda bagera kuri miliyoni icyenda b'imbere mu gihugu kuri uyu wa mbere bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite.
Abatora bahitagamo mu bakandida batatu: Perezida uri ho ubu Paul Kagame w’ishyaka FPR – Inkotanyi, uhatanira manda ya kane ku butegetsi, Frank Habineza, w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda – DGPR, ndetse na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.
Ni mu gihe mu itora ry’abadepite naho, utora yahitagamo ishyaka rimwe mu yagera kuri atandatu yatanze intonde z’abakandida depite bayo zikemezwa na komisiyo y’amatora mu Rwanda.
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, we n’umuryango we batoreye kuri site ya SOS Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze kuri site y’itora mu ma sa sa saba z’amanwa, yari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame bahise bajya inyuma yabo basanze ku murongo kugeza nabo binjiye mu cyumba k’itora. Nko mu minota itageze kuri 10, bari barangije gutora. Nta kintu yabwiye itangazamakuru nubwo ryari ryinshi rimutegereje kuva sa moya za mu gitondo.
Umukandida Frank Habineza we yatoreye ku rwunge rw’amashuli rwa Kimironko ya Kabiri. Akimara gutora, Habineza yavuze ko yizeye ko azatsinda aya matora ku kigero cya 55 Ku Ijana. Mu nteko yacyuye igihe Ishyaka ahagarariye riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryari rifitemo imyanta ibiri.
Umukandida wigenga Phillippe Mpayimana nawe yatoreye mu mujyi wa Kigali ku ishuri rya Camp Kigali.
Abatora Rusizi bahageze Mbere y’igihe
Nubwo itora ryatangiye ku isaha ya saa moya za mugitondo, ku biro by’itora binyuranye byo mu karere ka Rusizi, ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho Ijwi ry’Amerika yabashije kugera, byabonekaga ko abaturage bahageze mbere y’icyo gihe. Ndetse hari n’abahageze saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri.
Indirimbo zishimagiza igikorwa cy’amatora nyir’izina ndetse n’imiteguro yiganjemo iy’ibikoresho bishingiye ku muco nyarwanda nk’ibisabo, inkongoro, n’ibiseke nibyo byagusanganiraga kuri buri site y’itora.
Muri miliyoni icyenda z’abari kuri lisiti y’itora mu Rwanda, akarere ka Rusizi gafitemo abasaga 325,000. Muri abo, urubyiruko rwihariye 44 ku ijana.
Abo barimo n’abatoye ku nshuro yabo ya mbere, nka Niyonsenga Sarah, wasangije Ijwi ry’Amerika amarangamuti ye asohotse mu biro by’itora.
Yagize ati: “Numvaga mfite amatsiko, kumva umuperezida agiyeho, njyewe nta jwi ryanjye ryagiyemo, nkumva ndabangamiwe. Ariko ubu ndavuga nti, nanjye ndi ku rwego rushimishije kuba ngera aho ntora…”
Ni ibyiyumvo asangiye na mugenzi we Habonimana Tadeyo w’imyaka 21 y’amavuko, nawe watoye ku nshuro ye ya mbere. Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Habonimana yagize ati: “Numvaga mfite amatsiko yo kumenya ukuntu batora, … ndetse numvaga bigoye cyane. Ariko bansobanuriye kuva umuntu atangiye kugeza asoza, ntabwo bitinda, biroroshye cyane.”
Aba bombi bari muri miliyoni zisaga ebyiri z’abatora bashya, komisiyo y’amatora mu Rwanda iheruka gutangaza ko biyongereye ku batoye mu itora ryaherukaga kuba muw’2017.
Ku rwego rw’igihugu,abatora b’urubyiruko –ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 35, bihariye ijanisha rya 42 ku ijana muri miliyoni icyenda z’abatoye none.
Habonimana na Niyonsenga bakavuga ko biteze impinduka zigana ku iterambere n’uko ijwi ry’urubyiruko ryarushaho kumvikana muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Biteganijwe ko imibare ya mbere y’agateganyo y’ibyavuye mu gihugu hose itangira gutangazwa isaa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere.
Rubavu benshi ntibisanze kuri lisiti y’itora
Mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba bageze kuri ma site yabo y’itora saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo kuko abenshi bashakaga kubanza gutora ngo babone bajye mu mirimo yabo. Ntibatinye imbeho cyangwa umwijima wari ukibuditse muri ayo masaha.
Gusa abaturage batoreye kuri site ya ULK Gisenyi iherereye mu murenge wa Gisenyi na site y’urumuri B yo mu murenge wa Gisenyi Ijwi ry’Amerika ryahasanze abaturage batewe agahinda n’uko batigeze batora kuko batisanze kuri lisiti y’itora.
Ni mu gihe Komisiyo y’igihugu y’amatora yari imaze igihe ishishikariza abaturage kwireba ko bari kuri lisiti y’itora ariko kandi bakihinduza aho bazatorera bikorewe kuri Telefoni ngendanwa. Gusa abaturage benshi baganiriye n’Ijwi ry’Amerika batanze impamvu zitandukanye ibi bitabashobokeye.
Rwabukwisi Java ni umusaza uri mu gero cy’imyaka 65 usanzwe atuye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago waganiriye n’Ijwi ry’Amerika utatoye. Yagize ati ‘Naje gutora aha kuko ari ho nsigaye ndi. Kubera ubusaza, sinashoboye kwiyimura.”
Kuri iki kibazo Komisiyo y’Amatora mu Rwanda imaze gusuzuma iby’iki kibazo, mu saha ya saa Yine za mu gitondo yasohoye itaganzo ku rubuga rwa X ivuga ko abaturage batabashije kwiyimura bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse kuri lisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka.
Gusa ibi ntibyakundiye abazindutse kuko bakimara kubahakanira bahise bataha abandi bagasubira mu mirimo yabo.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bifuza ko umukandida batoye yazabafasha kugabanya amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga muri gahunda y’imyaka Icyenda y’uburezi.
Forum