Muri Kenya, imbuga mpuzambaga zabaye intwaro ikomeye mu gutunganya no gushyira mu bikorwa ingamba z’urubyiruko rwateguye imyigaragambyo yo kuzana impinduka mu gihugu zirimo gusaba ko Perezida William Ruto yegura ku butegetsi.
Imodoka zihenze, indege za kajugujugu z’abantu ku giti cyabo, ibirundo by’amafaranga n’imibereho y’abaherwe bigaragazwa n’abadepite bo muri Kenya byakwijwe ku mbuga za TikTok na X byongera uburakari mu rubyiruko rwahagurukiye kwamagana izamurwa ry’imisoro mu kwezi gushize.
Imyigaragambyo imaze ibyumweru yamagana izamurwa ry’imisoro ubu iragenda ihindura isura noneho yerekeza ku kibazo cy’imishahara y’ikirenga n’andi mafaranga menshi y’inyongera bagenerwa muri iki gihugu aho urubyiruko rungana na bitatu bya kane by’abagituye bagumiwe no kubona akazi.
Taliki 25 z’ukwezi gushize umujinya wateye urubyiruko rwigaragambyaga kwinjira mu nteko ishinga amategeko bayihamya inkongi y’umuriro bashushubikana abadepite ku ka rubanda babatera amabuye umugenda. Kuva icyo gihe ingo z’abadepite batari bake n’aho bakorera ubucuruzi biganjemo abari ku ihuriro riri ku butegetsi bimaze kugabwaho ibitero n’uru rubyiruko.
Intwaro nyamukuru uru rubyiruko rukoresha ni imbuga mpuzambaga za TikTok na X aho bafata zimwe muri za videwo z’aba banyapolitiki begeranya amashusho n’amajwi azigize bakabiherekeresha amagambo abanenga. Kuri izi mbuga ubu haraberaho inama zivuga ku mafaranga atagira ingano uru rubyiruko rwemeza ko yibwe n’abanyapolitiki. Ni ho kandi uru rubyiruko rurimo gucurira imigambi y’ibyo rugomba gukurikizaho.
Impirimbanyi ziri ku isonga muri iyi myigaragambyo zirashaka uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorana (Artificial Intelligence), aho bazajya bandikamo izina ry’umunyapolitike, amakuru yose arebana n’amafaranga yanyereje cyangwa ruswa yahawe, agahita agaragara.
Mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu umudepite uri ku ishyaka riri ku butegetsi Zaheer Jhanda yashyize kuri TikTok Videwo ye yishimira imodoka ze za Range Rover, Mercedes G Wagon, na Lexus. Ibi byatumye abantu bamusubizanya uburakari ari benshi. Kuva icyo gihe abigaragambya ntibahwema gushaka kugaba igitero iwe mu rugo.
Forum