Uko wahagera

Rwanda: Bamwe mu Rubyiruko Bungukiye mu Bikorwa byo Kwiyamamaza


Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo ibikorwa byo kwiyayamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu n’abakandida depite irangire, bamwe mu rubyiruko batuye mu turere twa Rubavu na Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda baravuga ko ibi bikorwa byo kwiyamamaza byongereye umusaruro wabo ugereranije na mbere. Aba barimo abatwara abagenzi, abakora imitako n’abandi.

Kuri uyu wa gatandatu ni umunsi wo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida ku mwanya w’abadepite mu nteko ishinga amategeko aho byari bimaze ibyumweru bigera kuri bitatu.

Prezida Paul Kagame umukandida w’ishyaka FPR azasoreza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije azasoreza mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali na ho Mpayimana Phillipe umukandida wigenda akazasoreza ibikorwa bye mu turere twa Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Urubyiruko rutandukanye rwaganiriye n’Ijwi ry’Amerika mu karere ka Rubavu ruvuga ko iki gihe cy’amatora no kwiyamamaza byabateje imbere mu buryo bufatika binyuze mu kazi byagiye bitanga. Muri uru rubyiruko harimo abatwara za tagisizitwara abagenzi, abamotari n’abakora akazi ko kuvanga imiziki no gutaka ahabera ubukwe, inama cyangwa ibindi birori binyuranye.

Urubyiruko rukanashima ko kuri iyi nshuro amasoko y’imirimo itandukanye yagiye isaranganywa ntiyiharirwe na bamwe.

N’ubwo urubyiruko rutandukanye rwabonye imirimo muri ibi bihe byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu n’abadepite, ku rundi ruhande, nk’abakora umurimo wo gushaka abangenzi mu ma kompanyi atwara abagenzi bo bahuye n’ibihombo kubera ko imodoka zitwara abagenzi zose zabaga zatwaye abajya mu bikorwa byo kwiyamamaza kandi bahembwa ku munsi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:47 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG