Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, abana barenga miliyoni imwe bashobora kwibasirwa n’ikibazo cy’imirire mibi kubera imvururu zikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Ingaruka z’intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’iza leta ya Kongo, zikomeje kwibasira abasivili mu burasirazuba bw’igihugu. Abagera kuri miliyoni 2.7 mu ntara ya Kivu ya Ruguru yonyine bavanywe mu byabo n’intambara.
Imyuzure n’inkangu byabaye mu bindi bice by’igihugu na byo byateye ingaruka zabyo ziyongera ku ntambara bituma abantu bagera miliyoni 25 bakenera imfashanyo nkuko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.
OMS ivuga ko abana bibasiwe kurusha abandi ari abo mu miryango yahunze intambara mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’abo mu ntara ya Katanga. Iri shami rya ONU ryita ku buzima rivuga ko bene iyi mibereho ituma abana bashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye.
OMS imaze kubarura abana bagera ku 200,000 barwaye Kolera mu gihugu naho abagera ku 60,000 barwaye iseru. Ivuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera kubera ko n’abazima batitaweho mu buryo bukwiriye.
ONU ivuga ko ku mafaranga angana na miliyari 2.6 z’amadolari y’Amerika agenewe gufasha Kongo agera kuri 26 ku ijana gusa ari yo amaze gutangwa.
Forum