Uko wahagera

OTAN Yatangiye Guha Ukraine Indege z'Intambara Za F-16


Danemarike n’Ubuholandi byatangiye kohereza muri Ukraine indege zo mu bwoko bwa F-16 zakorewe muri Amerika.
Danemarike n’Ubuholandi byatangiye kohereza muri Ukraine indege zo mu bwoko bwa F-16 zakorewe muri Amerika.

Ibihugu bigize umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, OTAN, byatangaje ko byatangiye guha Ukraine indege za gisirikari zo mu bwoko bwa F-16.

Byavugiwe mu nama y’iminsi itatu y’abakuru b’ibihugu bya OTAN iteraniye I Washington DC, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni nama ifatwa nk’igamije guha icyizere abategetsi b’ibihugu bigize OTAN bahangayikishijwe no kureba koko niba Prezida Joe Biden agifite imbaraga zo kuyobora.

Biden, w’imyaka 81, yugarijwe n’igitutu cy’abantu bagenda biyongera mw’ishyaka rye ry’Abademokarate n’abaterankunga baryo, bamusaba kwivana mw’irushanwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu.

Yakira abategetsi bagenzi be 31 bitabiriye iyo nama, Prezida Biden yabasabye kurushaho kunga ubumwe batera inkunga Ukraine muri iki gihe iri mu ntambara n’Uburusiya.

Yavuze ko bashobora kandi bazarinda buri santimetero y’ubutaka bwa OTAN, kandi ko bazabikora hamwe.

Biden yatangaje ko Danemarike n’Ubuholandi byatangiye kohereza muri Ukraine indege zo mu bwoko bwa F-16 zakorewe muri Amerika.

Hagati aho Donald Trump uhanganye na Prezida Biden we avuga ko ikibazo cya Ukraine cyoroshye, ko we yahatira Ukraine kwemera kuba igice cy’Uburusiya bigatuma intambara irangira.

Forum

XS
SM
MD
LG