Uko wahagera

Amerika Yakuye Ingabo Zayo muri Nijeri


Abasirikare ba Nijeri bafashe amabendera y'Amerika na Nijeri ku kibuga cyindege cya gisirikare cyagenzurwaga n'Amerika.
Abasirikare ba Nijeri bafashe amabendera y'Amerika na Nijeri ku kibuga cyindege cya gisirikare cyagenzurwaga n'Amerika.

Ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku cyumweru zakuye abakozi bazo muri Nijeri babaga mu kigo cya gisirikari cy’101 hafi y’ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Niamey. Ni mbere y’uko zisohoka mu kigo cyazo kiri hafi y’umujyi wa Agadez uri mu butayu aho zifite ikigo cy’indege za gisirikare zitagira abapilote. Zirateganya kuhava mu byumweru bike biri imbere.

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Nijeri mu kwezi kwa kane bwategetse ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ikura ingabo zayo hafi 1,000 muri icyo gihugu nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye umwaka ushize.

Itangazo ministeri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye ifatanyije na ministeri y’ingabo ya Nijeri ryavuze ko iki gikorwa cyabaye mbere y’iminsi yari yateganyijwe kubera imikoranire myiza hagati y’ingabo z’impande zombi.

Ikigiye gukurikiraho ni ukuhakura ikigo cyakoreshwaga n’indege za gisirikare zitagira abapilote gifite agaciro ka miliyoni 100 z’Amadolari kiri hafi y’umujyi wa Agadez uri hagati muri Nijeri.

Iki kigo cyagize uruhare rukomeye mu gutanga amakuru y’ubutasi ku mitwe ifitanye isano n’abajihadiste nkuko byatangajwe na Jenerali Kenneth Ekman wo mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere.

Ingabo ziri muri iki kigo cyahawe izina rya numero 201 ziteganyijwe kuzahava mu kwezi kwa munani. Ubutegetsi bwa gisirikare muri Nijeri bwahaye Leta zunze ubumwe z’Amerika taliki ntarengwa ya 15 z’ukwezi kwa cyenda ngo ibe yavanye ingabo zayo muri icyo gihugu.

Mu kwezi kwa kane, Uburusiya bwohereje abatoza ba gisirikare muri Nijeri.

Iki gihugu, Mali na Burkina Faso bituranye, kuwa gatandatu byasinyanye amasezerano yo gushyiraho ihuriro. Bose basheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisiriakre n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika.

Forum

XS
SM
MD
LG