Uko wahagera

CEDEAO Ihangayikishijwe n'Uko Nijeri, Mali na Burkina Faso Byayivuyemo


Abakuru b'ibihugu by'Umuryango CEDEAO mu nama
Abakuru b'ibihugu by'Umuryango CEDEAO mu nama

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO) watangaje ko ubabajwe n’uko nta ntambwe igaragara urimo gutera muri gahunda yo kwiyunga n’ibihugu bya Nijeri, Mali na Burkina Faso byawuvuyemo, ubu biyobowe gisirikare.

Mu ijambo perezida wa komisiyo y’umuryango wa CEDEAO, Oumar Touray yavuze ku cyumweru atangiza inama yabereye i Abuja muri Nijeriya, yerekanye ko akarere k’Afurika y’uburengerazuba gashobora gukomeza gucikamo ibice n’umutekano wako ukarushaho kuzamba nyuma y’aho Nijeri, Mali na Burkina Faso bishyize umukono ku masezerano yemeza umuryango mushya bihuriyemo wa Alliance of Sahel States (AES).

Aya masezerano yashimangiraga ko ibi bihugu byasohotse burundu mu muryango wa CEDEAO umaze imyaka ikabakaba 50, nyuma y’uko bihagaritse ubufatanye mu bya gisirikare na diplomasi byari bifitanye n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika, ubu bikaba byariyegereje Uburusiya.

Abakuru b’ibihugu bya Nijeri, Mali na Burkina Faso bahiritse ku butegetsi abo babusimbuyeho hagati ya 2020 na 2023. Kugeza ubu ntibirasobanuka neza uburyo umuryango mushya bashinze uzahangana n’ibibazo bya politike, kuzahura ubukungu bw’ibyo bihugu biri mu bikennye cyane ku isi, n’ibibazo by’umutekano mu gihe bahanganye n’ikibazo cy’abarwanyi ba kiyisilamu bamaze imyaka 10 bateza intambara muri ako karere.

CEDEAO yongeye gutora perezida Bola Tinubu wa Nijeriya kuyobora uwo muryango mu gihe cy’undi mwaka umwe, isaba abakuru b’ibihugu bya Togo na Senegale kuganira n’abasirikare bayoboye ibihugu byayisohotsemo bakareba uko byagaruka muri uwo muryango.

Abayobozi ba CEDEAO bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo 5,000 zihora ziteguye guhangana n’iterabwoba. Mu ikubitiro hazabanza 1,650 zongerwe uko igihe gihita. Ibihugu bigize uyu muryango ni byo bizatanga amafaranga azakenerwa mu bikorwa by’uyu mutwe w’ingabo ariko CEDEAO izasaba inkunga y’amafaranga muri Afurika yunze Ubumwe.

Forum

XS
SM
MD
LG