Uko wahagera

Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Yakuyeho Burundu Gahunda yo Kohereza Abimukira mu Rwanda


Ministri w’intebe mushya w’Ubwongereza, Keir Starmer, mu kiganiro n'abanyamakuru
Ministri w’intebe mushya w’Ubwongereza, Keir Starmer, mu kiganiro n'abanyamakuru

Ministri w’intebe mushya w’Ubwongereza, Keir Starmer, yaraye atangaje ko akuyeho burundu umugambi utavugwaho rumwe wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza. Iki cyemezo ni kimwe mu bya mbere ubutegetsi bwe bufashe kuva yatsinda amatora.

Ubutegetsi bw’abatsimbaraye ku bya kera asimbuye, mu mwaka wa 2022 bwari bwatangaje ko buzohereza mu Rwanda abimukira baza gusaba ubuhungiro mu Bwongereza, buvuga ko iki gikorwa kizarangiza ibibazo by’abimukira baza muri icyo gihugu bakoresheje amato mato. Gusa nta mwimukira n’umwe woherejwe mu Rwanda kubera ko icyo cyemezo cyatambamiwe n’ubutabera bw’Ubwongereza.

Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru yakoze bwa mbere kuva abaye ministri w’intebe, Starmer yavuze ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ntacyo imaze kuko n’iyo ikurikizwa yajyaga kohereza yo abimukira babarirwa kuri umwe ku ijana gusa bityo ikaba ntacyo yajyaga gufasha mu kubakumira.

Yagize ati: “Gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, yarapfuye ihambwa mbere y’uko itangira, ntiyigeze ibasha kubakumira. Ni burebe umubare w’abamaze kwinjira mu mezi 6 arenga gato ya mbere y’uyu mwaka. Uruta uw’ikindi gihe cyose. Ngicyo ikibazo dusigiwe n’abo dusimbuye
Yagize ati: “Gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, yarapfuye ihambwa mbere y’uko itangira, ntiyigeze ibasha kubakumira. Ni burebe umubare w’abamaze kwinjira mu mezi 6 arenga gato ya mbere y’uyu mwaka. Uruta uw’ikindi gihe cyose. Ngicyo ikibazo dusigiwe n’abo dusimbuye

Yagize ati: “Gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, yarapfuye ihambwa mbere y’uko itangira, ntiyigeze ibasha kubakumira. Ni burebe umubare w’abamaze kwinjira mu mezi 6 arenga gato ya mbere y’uyu mwaka. Ni umubare uruta uw’ikindi gihe cyose. Ngicyo ikibazo dusigiwe n’abo dusimbuye. Ariko akazi karatangiye kandi duzahindura ibintu vuba bishoboka”.

Starmer yavuze ko adashobora gukomeza icyo yise ‘ibikorwa bigamije gushimisha rubanda’ bidafite icyo bikemura ku kibazo cyo gukumira abimukira.

Ikibazo cyo guhagarika abimukira bambuka bava mu Bufaransa bakinjira mu Bwongereza ni cyo cyumvikanye cyane mu byumweru bitandatu byo kwiyamamariza umwanya wa ministri w’intebe mu Bwongereza. Mu gihe ababishyigikiye bavuga ko byajyaga guca intege burundu abatwara abantu muri ubwo buryo, abababinenga bavuga ko gahunda yo kubohereza mu Rwanda ari iy’ubugome kandi itajyaga kugira icyo itanga.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwemeje ko uyu mugambi unyuranyije n’amategeko. Rwavuze ko u Rwanda rudashobora gufatwa nk’igihugu gitekanye cyabakira. Byatumye abaminisitiri basinyana amasezerano mashya n’iki gihugu bahitisha itegeko ryemera kurenga kuri icyo cyemezo.

Imiryango inyuranye y’uburenganzira bwa muntu yakemanze iyo mikorere iyitambamira mu nkiko.

Leta y’Ubwongereza yamaze guha u Rwanda miliyoni amagana z’Amapawundi agenewe gushakira amacumbi abimukira bagombaga koherezwa no guha akazi abakozi bashinzwe kubakira. Aya mafaranga Ubwongereza ntibushobora kuyasubizwa.

Leta y'Ubwongereza yamaze guha u Rwanda miliyoni amagana z'amapawundi kandi ntazishyurwa
Leta y'Ubwongereza yamaze guha u Rwanda miliyoni amagana z'amapawundi kandi ntazishyurwa

Starmer yavuze ko leta ye izashyiraho ingabo zishinzwe kurinda imipaka zizaba zigizwe n’abapolisi, abashinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu n’abashinjacyaha bazakorana n’ibigo mpuzamahanga guhagarika abinjiza abantu mu buryo butemewe.

Starmer yatsinze amatora n’amajwi menshi mu mateka ya vuba y’Ubwongereza bituma aba ministri w’intebe ukomeye kurusha abandi bategetse Ubwongereza kuva igihe cya Tony Blair.

Gusa ategerejwe n’ibibazo bitoroshye birimo guteza imbere imirimo ya leta no kuvugurura ubukungu bujegajega.

Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru ku biro bye biri kuri Downing Street, Starmer yasubije ibibazo binyuranye, abazwa kenshi kuri gahunda y’uko ateganya kuzubahiriza amasezerano ye yo gukemura ibibazo igihugu cye gifite n’igihe azabikorera. Gusa yatanze ibisubizo bike ku byerekeye gahunda nyirizina afitiye ibyo bibazo.

Forum

XS
SM
MD
LG