Uko wahagera

Isirayeli na Hamasi Bishobora Kugirana Amasezeno yo Guhagarika Intambara


Intara ya Gaza yabaye umusaka kubera ibisasu Isirayeli iharasa
Intara ya Gaza yabaye umusaka kubera ibisasu Isirayeli iharasa

Umutwe wa Hamasi mu ntara ya Gaza wemeye ibyasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika byo kwinjira mu biganiro bigamije kurekura abafashwe bunyago barimo abasirikare n’abasivli. Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamasi yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri uyu wa gatandatu.

Ni nyuma y’iminsi 16 habaye icyiciro cya mbere cy’amasezerano agamije kurangiza intambara muri Gaza.

Umuntu utashatse ko izina rye ritangazwa kuko ibi biganiro byabereye mu ibanga, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uyu mutwe wa kiyisilamu watezutse ku byo wasabaga ko Isirayeli igomba kubanza kwemera ko ihagaritse intambara burundu mbere yo gusinya amasezerano, kandi ikemeza ko izemera ibiganiro byo kugera kuri iyo ntego mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Umutegetsi wo muri Palestina wegereye abari muri ibi biganiro yavuze ko uyu mugambi ushobora kuzagera ku masezerano y’amahoro Isirayeli niramuka ibyemeye bityo intambara imaze emezi icyenda hagati ya Isirayeli na Hamasi muri Gaza ikaba yarangira.

Umwe mu bari mu mishyikirano ku ruhande rwa Isirayeli wasabye ko amazina ye atatangazwa, yavuze ko noneho hari amahirwe agaragara yo kugera ku masezerano y’amahoro. Ibi bitandukanye cyane n’ibyabaye mu bihe byashize ubwo Isirayeli yavugaga ko ibisabwa na Hamasi kugirango ashyirweho umukono idashobora kubyemera.

Umuvugizi wa ministri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, ntiyahise asubiza ubusabe bwo kugira icyo avuga. Gusa kuwa gatanu ibiro bye byatangaje ko ibiganiro hagati y’impande zombi bizakomeza kandi ko hakiri ibyo batarumvikanaho.

Abakozi mu nzego z’ubuvuzi muri Gaza bemeza ko iyi ntambara imaze guhitana Abanyepalestina bagera ku 38,000 kuva Hamasi yagaba igitero muri Isirayeli taliki 7 z’ukwezi kwa cumi umwaka ushize. Isirayeli ivuga ko Hamasi yishe abantu 1200 igatwara bunyago abandi 250.

Forum

XS
SM
MD
LG