Uko wahagera

Amerika Irakora uko Ishoboye Gukumira Intambara Hagati ya Isirayeli na Hezbollah


Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken
Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, ejo ku wa mbere yatangaje ko igihugu cye kitazatezuka ku gukumira ko havuka intambara yeruye hagati ya Isirayeli n’abarwanyi ba Hezbollah bafite ibirindiro mu majyepfo ya Libani.

N'ubwo Blinken yemera ko hari ibimenyetso ko umwuka mubi ututumba hagati y’impande zombi werekana ko iyi ntambara ishoboka, asanga yaba Isirayeli cyangwa Hezbollah nta n'umwe wifuza ko yaba.

Yavuze ko adatekereza ko abarwanyi ba Hezbollah bifuza intambara yongeraho ko n’ubwo Isirayeli iyiteguye mu gihe bibaye ngombwa, abona ko mu byukuri batayifuza.

Ku ruhande rwa Libani, abona ko impamvu ya mbere badashaka intambara ari bo yabanza kuzahaza kurusha abandi naho ku ruhande rwa Irani akabona ko idashaka ko iyi ntambara yaba kubera ko ifite inyungu z’uko umutwe wa Hezbollah udatsembwaho kuko iwukeneye nk’iturufu ishobora gukina igihe icyo ari cyo cyose.

Aya magambo Blinken ayavuze mu gihe Isirayeli yerekana ibimenyetsdo byo kugabanya ingabo zayo mu ntara ya Gaza mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’abarwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Irani mu majyaruguru y’igihugu.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yasabye umukuru wa Hamasi muri Gaza, Yahya Sinwar, kwemera ubusabe bw’Amerika bwo guhagarika intambara, avuga ko Amerika yiteguye kuzaba intashyikirwa mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’intambara muri Gaza.

I Yerusalemu, ministri w’intebe Benjamin Netanyahu ejo kuwa mbere we yavuze ko Isirayeli ikomeje ibikorwa byo gutsemba ingufu z’umutwe w’abarwanyi ba Hamasi nyuma y’amezi 9 ashize impande zombi zihanganye.

Forum

XS
SM
MD
LG