Uko wahagera

HRW Yemeza Ko Abantu 30 Ari Bo Bapfuye Baguye Mu Myigaragambyo Muri Kenya


HRW yasabaye abategetsi ba Kenya gusobanurira inzego z’umutekano ko zifite inshingano zo kurinda umutekano w’abigaragambya mu mahoro
HRW yasabaye abategetsi ba Kenya gusobanurira inzego z’umutekano ko zifite inshingano zo kurinda umutekano w’abigaragambya mu mahoro

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, uravuga ko abantu 30 ari bo bamaze gupfa baguye mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro muri Kenya.

Uyu muryango uregeka izo mpfu ku nzego z’umutekano zarashe ku bigaragambyaga kuwa kabiri ushize.

Human Rights Watch ivuga ko nubwo umubare wose w’abishwe baguye mu myigaragambyo mu mujyi wa Nairobi no mu yindi mijyi y’igihugu utaramenyekana, amakuru bafite bakura mu babyiboneye ahamya ko abantu 30 bishwe.

Umuyobozi ushinzwe Afrika muri Human Rights Watch, Otsieno Namwaya yavuze ko kurasa mu bantu utorabanura nta mpamvu, ukarasa n’abagerageza guhunga, bitemewe na gato kandi binyuranije n’amategeko y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga.

Yasabaye abategetsi ba Kenya gusobanurira inzego z’umutekano ko zifite inshingano zo kurinda umutekano w’abigaragambya mu mahoro. Yavuze ko umuco wo kudahana ku barenga kuri ayo mabwiriza udakwiye kwihanganirwa.

Kurasa ku bigaragambya byabaye kuwa kabiri ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko aho abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta. Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kuzamura imisoro mu rwego rwo gufasha igihugu kwikura mu madeni kirimo.

Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, polisi yahisemo kurasa amasasu ku bigaragambya.

Nyuma y’igitutu cyinshi, Prezida William Ruto yanze gusinya uwo mushinga wari watowe n’inteko.

Forum

XS
SM
MD
LG