Uko wahagera

Prezida Biden na Trump Bahuriye mu Kiganiro Mpaka Cyaranzwe n'Ubushyamirane


Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump wahoze ari perezida
Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump wahoze ari perezida

Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump wahoze ari perezida mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bahuriye mu kiganiro- mpaka cyaranzwe n’ubushyamirane kuva kigitangira.

Impaka z’aba bakandida-perezida mu kiganiro cyabo cya mbere zibanze ku ngingo z’ubukungu, ububanyi n’amahanga, uburenganzira bwo gukuramo inda ndetse n’ibijyanye n’abimukira bambuka umupaka na Megizike binjira muri Amerika.

Iki kiganiro – mpaka cyatambukaga kuri televiziyo kirimo kuba cyabereye muri sitidiyo ya televiziyo CNN mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia. Asa nk’ushinja Perezida Biden gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, Bwana Trump muri iki kiganiro yagize ati:

“Tumeze nk’igihugu gikennye cyane ku isi, kandi ibyo ni urukozasoni. Ntitucyubashywe namba. Batubona nk’ibicucu.”

Mu gusubiza n’uburakari bwinshi, areba Trump mu maso, Perezida Biden hari aho yagize ati: “Uyu ni we muperezida wa mbere mubi wabayeho mu mateka y’Amerika. Uyu muntu ntasobanukiwe na busa demukarasi y’Amerika.”

Ikiganiro-mpaka cyahuje Biden na Trump, habura amezi arenga ane ngo amatora yo ku ya gatanu y’ukwa 11 abe, ni cyo kiganiro – mpaka cya mbere kibaye hakiri kare cyane mu mateka y’amatora ya manda y’imyaka ine muri Amerika.

Cyari kandi nk’ukwisubiramo kw’ibiganiro mpaka bibiri byahuje aba bombi muw’2020, byabaye habura amezi abiri ngo Biden atsinde Trump wahataniraga manda ya kabiri ku butegetsi.

Bwa mbere bahuriye mu cyumba kimwe kuva mu 2020

Iki kiganiro mpaka cy’imbonankubone cyo kuri uyu wa kane, ni cyo cya mbere mu mateka gihuje abaperezida babiri b’Amerika. Kandi ni nabwo bwa mbere Biden na Trump bahuriye mu cyumba kimwe, kuva ikiganiro mpaka cya nyuma cyaherukaga kubahuza mu kwa Cumi kwa 2020 kibaye, ibigaragaza uburyo bazirana.

Trump yasibye irahira rya Perezida Biden mu kwa Mbere kwa 2021, kandi kuva ubwo bakomeje kujya baterana amagambo yo kunengana, harimo no mu kiganiro-mpaka cyabahuje mu ijoro ry’uyu wa Kane.

Mu minsi yashize, Trump yannyeze imyiteguro ya Biden ku bijyanye n’ikiganiro-mpaka, ndetse avuga ko bizasaba ko abanza guterwa imiti na muganga ngo abashe kurangiza iminota 90 y’ikiganiro.

Yakunze kuvuga ko Biden atabasha “gutondeka n’interuro ebyiri.” Icyakora muri iyi minsi ya vuba, uyu wahoze ari perezida w’Amerika yahinduye imvugo kuri iyi ngingo. Yari amaze iminsi ateguza abamushyigikiye ko Biden ashobora kuza ari umuntu ukomeye kuruta uko yamugaragazaga nk’umusaza rukukuri.

Abanyamerika bakurikiranye iki kiganiro ari benshi
Abanyamerika bakurikiranye iki kiganiro ari benshi

Bwana Trump, mbere y’iki kiganiro-mpaka, yari aherutse gusubiza umwe mu bamubajije kuri iyi ngingo, agira ati: “Ndakeka ko azaba ari uwo kujya impaka nawe ubikwiye. Sinshaka kumukerensa.”

Ku ruhande rwe, hagati mu kwezi gushize kwa Gatanu, mbere gato y’uko iki kiganiro mpaka cyemeranywaho, Biden yagize ati: “Donald Trump namutsinze mu biganiro-mpaka bibiri muw’2020. Kuva icyo gihe, ntarongera kwitabira ikiganiro-mpaka. Ubu arigira nk’aho ashaka kongera kujya impaka nanjye. Uransekeje nshuti.”

Nta bantu bakurikiraniye ikiganiro muri sitidiyo, kandi abakandida bombi ahanini bari baherekejwe n’inkoramutima zabo nkeya. Jill Biden, umufasha wa perezida Biden yari muri sitidiyo. Melania, umufasha wa Trump we ntiyari ahari, ariko aba Repubulikani bashaka kwiyamamazanya na Trump nk’abazamubera visi-perezida natsinda, bo bari bahari.

Mary Trump, mwishywa wa Trump witandukanyije nawe, nawe yari i Atlanta, kandi yateganyaga kugaragaza ko ashyigikiye Biden mu kiganiro cya nyuma y’izi mpaka z’abakandida, aho aba hafi y’aba bakandida baba bagaragariza uko abakandida babo bitwaye.

Ikiganiro-mpaka hagati ya Prezida Joe Biden na Donald Trump cyabereye mu mujyi wa Atlanta
Ikiganiro-mpaka hagati ya Prezida Joe Biden na Donald Trump cyabereye mu mujyi wa Atlanta

Aba bakandida-perezida babiri bazahatana mu itora rya 2024 ni bo baperezida bakuze kurusha abandi babayeho mu mateka y’Amerika. Umudemokarate Joe Biden ubu afite imyaka 81 y’amavuko, naho umurepubulikani Trump akagira 78.

Bombi bafite bitekerezo bihabanye ku bijyanye n’uko Amerika ikwiye kuyoborwa uhereye mu kwa Mbere kwa 2025 ndetse no ku ruhare ikwiye kugira mu mitegekere y’isi nk’igihugu cy’igihangange mu bya gisirikare.

Perezida Biden arahamagarira ko Amerika yakomeza ubufatanye bwa hafi n’abanywanyi bayo bo ku mugabane w’Uburayi, mu gihe Trump we ashyigikiye ko Amerika yakwitarura ibindi bihugu.

Biden yahurije ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi ku gufasha Ukraine guhangana n’intambara Uburusiya bwayishojeho muw’2022. Nyamara Trump we yagaragaje ugushidikanya ku nkunga Amerika ikomeje gutera ingabo za leta ya Kiev.

Uyu wahoze ari perezida w’Amerika avuga ko azahita arangiza bwangu iyi ntambara, ariko ntagaragaza uburyo azabigeraho.

Abakandida bombi bakomeje gushyigikira Isiraheli mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa Hamas. Icyakora Biden aherutse kunenga imyitwarire ya Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu muri iyi ntambara yo muri Gaza, ndetse n’uburyo abanya Palestina bakomeje kuyigwamo.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko abarenga ibihumbi 37, biganjemo abagore n’abana, bamaze guhitanwa n’iyi ntambara.

Perezida Biden yasabye ko haba agahenge ko guhagarika imirwano, mu gihe Trump we yavuze ko Isiraheli igomba kugenda igakora ibyo ikwiye gukora byose ngo itsinde Hamas bwangu.

Ikiganiro mpaka hagati ya Biden na Trump
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:13 0:00

Amakusanyabitekerezo yo ku rwego rw’igihugu agaragaza ko Biden na Trump mu guhatana benda kuba neza ku rwego rumwe.

Abasesenguzi benshi muri politiki y’Amerika bavuga ko abanyamerika babarirwa muri za miliyoni bamaze kubura amahitamo muri aba bombi.

Ariko benshi mu batora ntibabakunze bombi, ndetse bamwe bagaragaza akangononwa ku kuba batora umwe muri bo, ku buryo bumva batora undi utari muri aba, cyangwa umukandida wigenga, cyangwa se mo kimwe ntibanatore.

Kuri abo badafite aho babogamiye bataranzura uwo bazatora, cyangwa wenda abatarakurikiye neza uguhatana kw’aba bombi, ikiganiro-mpaka cyabafasha gufata umwanzuro cyangwa se nibura kikabaganisha mu cyerekezo cya Biden cyangwa se icya Trump.

Ikiganiro mpaka cya kabiri hagati y’aba bakandida bombi giteganijwe ku ya 10 y’ukwezi kwa Cyenda.

Forum

XS
SM
MD
LG