Uko wahagera

Imyigaragambyo Irwanya Guverinema ya Isiraheli Yerekeje ku Rugo rwa Netanyahu


Imyigaragambyo yamagana Leta ya Isiraheli
Imyigaragambyo yamagana Leta ya Isiraheli

Mu gihugu cya Isiraheli, kuri uyu wa kane, abigaragambyaga barwanya guverinema, bateraniye i Yeruzalemu maze bahurira ku rugo rwa Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, bacana umuriro ku muhanda hanze, maze basaba ko yakwegura.

Abigaragambyaga basakuzaga bakoresheje indangurura majwi, bazunguza amabendera kandi bavuza ingoma, mu gihe abapolisi bari hagaze kuri bariyeri. Abo bigaragambyaga bari bafite ibimenyetso byanditseho amagambo harimo nk’ayagiraga ati:"Twaratereranywe - Amatora aka kanya!".

Imyigaragambyo nk’iyi, yagiye irushaho kwiyongera mu gihe intambara yo kurwanya umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza ikomeje, n’urugamba rushobora kurushaho gukazwa ku mutwe wa Hezbollah wo muri Libani. Cyakora ntibiragera ku ntera byariho mu mwaka ushize, ubwo guverinoma ya Netanyahu yageragezaga kuvugurura urwego rw’ubutabera rwa Isiraheli.

Benshi mu mbaga y'abantu bigaragambyaga byabonekaga ko babarirwa ibihumbi n'ibihumbi, basakuzaga bavuga amagambo yumvanishaka ko bashyigikiye ko amasezerano yo kubohoza abanyesiraheli babairwa mu 120 bagizwe imbohe, bafitwe n’umutwe wa kiyislamu w’abanyepalestina, Hamas muri Gaza, barekurwa.

Ubwo izuba ryari ritangiye kurenga, abigaragambyaga bazitiye imodoka kandi bacana umuriro mwinshi ku muhanda w’i Yeruzalemu rwagati. Ariko nta makuru y’amakimbirane akomeye hagati ya polisi n’abigaragambyaga yatangajwe kandi abapolisi ntibateye amazi mu mbaga yigaragambyaga, nk’uko bagiye babigenza mu myigaragambyo myinshi yabayanje.

Kugeza magingo aya, imyigaragambyo ntacyo irahindura ku miterere ya politiki, kandi Netanyahu aracyagenzura inteko ishinga amategeko, ishyaka rye rifitemo ubwiganze. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG