Uturere 14 mu mpande zose za Sudani, dushobora kwibasirwa n’inzara, igihe intambara yatangiye mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize wa 2023 yafata intera. Ikigo gicunga ibijyanye n’inzara kw’isi, kuri uyu wa kane cyasanze ikibazo cy’inzara kirushaho gukara muri Sudani. Kivuga ko ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, ryasanze ariho ibintu bikaze kurusha ahandi kw’isi. Aho ni mu bice by’umurwa mukuru Khartoum, mu ntara za Darfur na Kordofan, ndetse no muri Leta ya El Gezira. Ni ahantu habereye imirwano ikaze.
Abantu bahura n’ibibazo by’inzara mu bihe byerekeza mu kwezi kwa cyenda, aho umusaruro uba ari muke, bariyongereye kugera kuri 45 kw’ijana. Aba babarirwa muri miliyoni 25 n’ibihumbi 600. Ni ukuvuha abarenze icya kabiri cy’abaturage ba Sudani.
Abantu bagera kuri miliyoni 8.5 ni ukuvuga hafi kimwe cya gatanu cy’abaturage, bahura n’ibura ry’ibiribwa rishobora kuvamo imirire mibi ikabije n’urupfu cyangwa bigasaba ingamba zo guhangana n’ibihe byihutirwa. Nk’uko byatangajwe mbere n’ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, biteganijwe ko abantu bagera ku 755.000 bazaba bari mu mazi abira, urebye uko ikibazo cy’inzara ikabije kizaba gihagaze mu kwezi kwa 12. (Reuters)
Forum