Uko wahagera

Intagondwa Zishe Abasirikari 20 n'Umusivili Umwe Muri Nijeri


Leta yahise itangaza iminsi itatu y’icyunamo.
Leta yahise itangaza iminsi itatu y’icyunamo.

Intagondwa za kiyisilamu zishe abasirikali 20 n’umusivili umwe mu burengerazuba bwa Nijeri, nk’uko byemezwa na ministeri y’ingabo muri icyo gihugu.

Leta yahise itangaza iminsi itatu y’icyunamo.

Itangazo rya ministeri y’ingabo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko ingabo z’igihugu zagabweho igitero hafi y’umudugudu wa Tassia. Abandi bantu icyenda bakomerekeye muri icyo gitero.

Leta ivuga ko abasirikari bayo nabo bishe intagondwa nyinshi kandi ko leta yohereje izindi ngabo muri ako gace kugirango zifashe kurwanya abo barwanyi.

Agace ka Tassia, gaherereye mu karere ka Tillaberi hafi y’umupaka uhuza Mali na Burkina Faso. Ni agace karangwamo ibikorwa byinshi by’iterabwoba by’imitwe ishamikiye kuri Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.

Forum

XS
SM
MD
LG