Uko wahagera

HRW Isaba Mali Kurekura Abapfunzwe Bazira Gusaba ko Ubutegetsi Busubizwa Abasivile


Umuryango Human Rights Watch, uharanira uburenganzira bwa muntu urasaba ubutegetsi bwa gisirikali muri Mali kurekura abantu 10 bufunze bazira gusaba ko ubutegetsi busubizwa abasivili.

Uyu muryango uvuga ko ufata ifungwa ry’abo bantu bafatiwe mu mujyi wa Bamako bari mu nama nk’umugambi uteguwe wo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muri abo bafashwe, harimo abari baherutse gushyira umukono ku itangazo ryasohowe mu kwezi kwa gatatu risaba ubutegetsi gusubiza igihugu mu nzira ya demokarasi. Kuva ubutegetsi bwa gisirikari bugiyeho mu 2020, bwahise buca amashyaka ya politike mu gihugu.

Human Rights Watch ivuga ko ubwo butegetsi bwarushijeho kwibasira impirimbanyi ziharanira amahoro, abatavuga rumwe na leta, abagize sosiyete sivili n’abanyamakuru.

Uyu muryango urasaba abo bategetsi ba Mali guharanira kurengera uburenganzira bwa buri muntu no kwemerera rubanda kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kwishyira ukizana, no guterana mu mahoro. Wasabye kandi icyo gihugu guhita kirekura abo uvuga ko bafungiye ubusa.

Ubutegetsi bwo burega abo bantu 10 gukora inama zitemewe n’amategeko zigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Forum

XS
SM
MD
LG