Uko wahagera

FPR Itsimbaraye Ko Ntawe Ihatira Gutanga Umusanzu


Wellars Gasamagera, Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi
Wellars Gasamagera, Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi

Ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda riravuga ko rizahana by’intangarugero ababyoboke baryo bazagerageza kubangamira ukwiyamamaza kw’abakandida bo mu yandi mashyaka.

Ibi ishyaka FPR Inkotanyi ribivuze mu gihe mu matora aherutse hari amwe mu mashyaka yagiye agaragaza ko yajyaga kwiyamamaza akabangamirwa n’abayoboke b’iri shyaka .

Ibikorwa byo kwiyamamariza amatora ataganijwe mu kwezi gutaha kwa karindwi biratangira kuri uyu wa Gatandatu. Ishyaka riri ku butegetsi FPR ryakoranye ikiganiro n’itangazamakuru risobanura uko rizitwara muri ibyo bikorwa, nyuma y’amabwirizwa yatanzwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ijwi ry’Amerika yabajije ishyaka FPR uko rizakemura ikibazo cy’abayoboke baryo ubushize bavuzweho kubangamira abakandida b’andi mashyaka ubwo na bo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza. FPR yasubije ko ibyabaye bitazongera kandi ko bazahana by’intangarugero uzabigerageza

Nathalie Munyampenda, komiseri ushinzwe imyitwarire muri iri shyaka wari mu batanze ikiganiro yavuze ko FPR itazihanganira ababangamira abakora ibyemewe n'amategeko.

Ijwi ry’Amerika ryavuganye n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryanagaragaje ko ubushize ryabangamiwe. Kwari ukumeya niba rizagendera kuri iki kizere noneho rikiyamamaza ryemye.

Jean Claude Ntezimana umunyamabanga mukuru waryo yavuze ko bizabashimisha nibyubahirizwa, ariko asaba ko habaho gukumira kurusha kubatabara bamaze kwangirizwa ibikorwa byo kwiyamamaza nkuko ubushize byagenze.

Mu matora aherutse yaba ay’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite hamwe na hamwe hagiye hagaragara ibikorwa byo kubangamira ababaga baje kwiyamamaza batari mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ikindi cyagarutsweho muri iki kiganiro cya FPR ni ikirebana n’abavuga ko bacibwa umusanzu w’iryo shyaka ku gahato. Iri shyaka ryasobanuye ko kuba umuyoboke waryo atanga umusanzu w’ishyaka ari ibintu bisanzwe. Gusa, Munyampenda yihanangiriza uwo ari we wese wazagira uwo yaka uwo musanzu ku gahato .

Hari ibikorwa bisa nko kwiyamamaza mbere byagiye biba, birimo gushyira ahagaragara indirimbo zamamaza Paul Kagame n’ishyaka rye.

Ibyo bamwe bagiye bahwihwisa ko ari ukwica amategeko agenga amatora .Ishyaka FPR ryasobanuye ko ntawe ryabaga ryabitumye uretse ko ngo byanagorana kubuza umuntu kurata ibigwi by’umuyobozi usanzwe ayobora ,cyane ko Paul Kagame asubiye kwiyamamaza asanzwe ari perezida ku buryo ibyo yakoze hari abo birenga amarangamutima yabo bakamurata ntawe ubibabwirije.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:01 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG