Uko wahagera

Abakandida Muri Amerika Ntibabona Kimwe Ikibazo cy'Intwaro Mu Baturage


Abashyigikiye gutunga intwaro
Abashyigikiye gutunga intwaro

Mu nkuru zihariye zisobanura ibirebana n’amatora yo muri uyu mwaka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ikibazo cy’intwaro mu baturage gihora gitera amakimbirane. Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Joe Biden wo mw’ishyaka ry’Abademokarate na Donald Trump wo mw’ishyaka ry’Abarepubulikani, ntibabona kimwe uko bagiha igisubizo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu cya mbere kw’isi gifite abaturage batunze intwaro nyinshi mu ngo zabo. Mu gihugu hari intwaro 120 ku baturage ijana. Byibura umuturage umwe kuri batatu avuga ko atunze imbunda.

Ni cyo gihugu cya mbere kirimo ubwicanyi bukorwa mu kivunge mu ruhame, bugahitana abantu benshi icyarimwe, ibyo bita “mass shootings” mu Cyongereza, cyangwa “fusillades de masse” mu Gifaransa. Ubu bwicanyi buba bufatiye ku bugome, ibibazo mbonezamubano muri rubanda muri rusange, cyangwa ku rugomo rwo mu miryango.

Dufatiye ku rugero rwa bene ubu bwicanyi ndengakamere bwahitanye abantu barenze 12 icyarimwe, bwabaye inshuro 25 byibura kuva mu 1949 kugera mu kwa cumi 2023.

Ingero eshanu zaguyemo abantu benshi kurusha izindi:

Mu kwa cumi 2017, umusaza Stephen Paddock w’imyaka 64 y’amavuko yarashe mu baturage bari bibereye mw’iserukiramuco ry’umuziki mu mujyi wa Las Vegas, muri leta ya Nevada, mu burengerazuba bw’igihugu. Yahitanye icyarimwe abantu 60, akomeretsa abandi 850.

Mu kwa gatandatu 2016, umugabo w’imyaka 29 witwaga Omar Mateen yarashe mu rubyiniro rw’abakundana bahuje igitsina (abatinganyi) yica 49 akomeretsa 53 mu mujwi wa Orlando, muri leta ya Florida, mu majyepfo y’igihugu.

Mu kwa kane 2007, umusore w’imyaka 23, Seung-Hui Cho, wakomokaga muri Koreya y’Epfo, yarashe muri kaminuza Virginia Tech, muri leta ya Virginia, mu burasirazuba bw’amajyepfo y’iguhugu, ahitana abantu 32 akomeretsa 17. Abandi batandatu bakomeretse basimbuka mu madirishya bamuhunga.

Mu kwa 12 mu 2012, Adam Lanza w’imyaka 20 yarashe mu mashuli abanza Sandy Hook mu mujyi wa Newtown, muri leta ya Connecticut, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, yica abantu 26 (abana 20 bari bafite imyaka y’amavuko iri hagati y’itandatu n’irindwi, n’abakozi bakuze b’ishuli batandatu).

Mu kwa 11 mu 2017, Devin Kelley w’imyaka 26 yarashe imbere mu rusengero rw’Ababatista mu mu mujyi wa Sutherland Springs, muri leta ya Texas, mu majyepfo y’igihugu, ahitana abantu 26 akomeretsa abandi 22.

Abakoze ubu bwicanyi bwose barangizaga gukora ibara nabo bakiyahura. Ntibari muri iyi mibare y’inzirakarengane.

Umwanzuro: kuva mu 2013, kugera kuri uyu wa kane, tariki ya 20 y’ukwa gatandatu 2024, ubwicanyi bworeka imbaga bwabaye inshuro 272. Bwirengeje abantu barenga 12,350, bukomeretsa abandi hafi 22,000. Mu bishwe n’abakomeretse bose hamwe, harimo abana 2,861 bari bafite kuva ku myaka zeru kugera ku myaka 17 y’amavuko.

Amerika iza ku isonga ry'ibihugu bifite abaturage bapfa barashwe mu kivuge
Amerika iza ku isonga ry'ibihugu bifite abaturage bapfa barashwe mu kivuge

Gutunga imbunda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni uburenganzira bwa buri muturage wese bwanditse mw’itegeko nshinga, mw’ivugurura ryaryo rya kabiri ryo mu 1791. Ariko abanyapolitiki bananiwe kumvikana ku mategeko yatuma zidakomeza gukora ibara. Kuri Trump, ivugurura rya kabiri ry’itegeko nshinga naryo rikwiye kuvugururwa.

“Tugomba gushyiraho irindi vugurura rya kabiri risobanutse. Nitutabikora, tuzagira ubwicanyi no gusenya bitarabaho muri iki gihugu kugeza ubu.”

Naho Perezida Biden, asanga inzitizi ikomeye ari abacuruzi b’imbunda.

“Nk’igihugu, tugomba kwibaza igihe, mw’izina ry’Imana, tuzahagurukira abamamaza ubucuruzi bw’imbunda n’ababukora. Mw’izina ry’Imana, ni ryari tuzakora icyo twese tuzi neza ko kigomba gukorwa?”

Mu byakozwe kugeza ubu, perezidanse ya Repubulika n’inteko ishinga amategeko – Congress bumvikanye ku ngamba zo kubanza kugenzura imyirondoro y’abashaka kugura imbunda, cyane cyane abakiri bato, no gufasha leta zigize igihugu kwambura imbunda abantu bazitunze bashobora kuba icyago kuri bo bwite cyangwa ku bandi. Ariko kuva mu 2022, inteko ishinga amategeko yananiwe gushyiraho itegeko rishya kandi rifite ingufu ryo kugenzura ubucuruzi bw’imbunda.

Abaturage nabo ubwabo ntibabona ibintu kimwe. Ikigo cy’ubushakashatsi Pew Research Center cya hano i Washington D.C. cyerekana ko abayoboke b’ishyaka ry’Abarepubulikani bashaka gutunga imbunda cyangwa bazitunze bakubye inshuro zirenga ebyiri abo mw’ishyaka ry’Abademokarate

Forum

XS
SM
MD
LG