Uko wahagera

Christophe Deloire Waharaniye Ubwisanzure bw'Itangazamakuru Yishwe na Kanseri


Christophe Deloire, wari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru batagira umupaka yapfuye ku myaka 53 azize indwara ya Kanseri
Christophe Deloire, wari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru batagira umupaka yapfuye ku myaka 53 azize indwara ya Kanseri

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka yaraye apfiriye bitaro byo mu Bufaransa. Uyu mugabo yari amaze iminsi ari mu biganiro byo kurekura imfungwa z’abanyamakuru bafungiye hirya no hino ku isi ndetse yagerageje no gufasha bamwe muri bo inzira zo kubona ubuhungiro.

Urupfu rw’uyu mugabo witwa Christophe Deloire rwamenyekanye ejo kuwa gatandatu. Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka, ryavuze ko Deloire yari amaze igihe arwaye indwara ya Kanseri yamuzahaje kandi yaje isa nk’itunguranye. Yapfiriye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa afite imyaka 53 akikijwe n’abo mu muryango we.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ryatangaje ko Deloire yafatwaga nk’umugabo udasanzwe, kubera akazi yakoraga ku migabane yose y’isi. Bumvikanishije ko yari umugabo udacogora, waharaniraga ubwigenge n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ukwaguuka kwaryo cyane cyane muri ibi bihe byoroshye no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Iri shyirahamwe ryavuze kandi ko Deloire, yafataga umwuga w’itangazamakuru nk’urugamba yashyize mu buzima bwe, aho yarwanye agaragara nk’ufite ukwizera kudashidikanywaho. Bashimangira ibi bumvikanisha ko Deloire yagaragaje

imbaraga zitagira umupaka kuko yakoreye ingendo nyinshi muri Ukraine muri ibi bihe iri mu ntambara, yagiye muri Turukiya n’Afurika ajyanywe no kurengera inyungu z’abanyamakuru bafunze cyangwa bari mu kaga. Aha batanze urugero rw’uko yafashije umunyamakuru w’umurusiyakazi Marina Ovsiannikova guhunga mu buryo bw’ibanga muri 2022 wari umaze kugaragara nk’ushobora kujya mu kaga nyuma yo kugaragara kuri televisiyo yamagana intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.

Forum

XS
SM
MD
LG