Uko wahagera

Perezida Mnangagwa Yashimagije Ubucuti Uburusiya Bufitanye na Zimbabwe


Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa akora mu ntoki za Perezida Putin w'Uburusiya
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa akora mu ntoki za Perezida Putin w'Uburusiya

Perezida wa Zimbabwe Emerson Mnangagwa mu mpera z’iki cyumweru yise Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya ‘umuvandimwe ukunzwe’, avuga ko Uburusiya ari inshuti idahinduka y’igihugu cya Zimbabwe.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku bucuruzi yaberaga i St Petersburg, Mnangagwa yashimagije Putin avuga ko yarengeye ubusugire bw’Uburusiya n’isura yabwo.

Ahagaze ku gituti cyavugiweho na perezida Putin, umukuru w’igihugu cya Zimbabwe Emerson Mnangagwa yavuze ko mu bumwe bw’ibihugu, ubushobozi bwabyo bwo guhanga udushya no kumenya uko byitwara mu bihe runaka ari ho hava imbaraga.

Yavuze ko bibabaje kandi bidakwiriye kwemerwa ko Uburayi n’Amerika bikomeza gushaka gutegeka ibindi bihugu byirengagiza nkana ubusugire bwabyo no kuba byose bireshya.

Yasabye ko ibihano byafatiwe igihugu cye yemeza ko byatewe n’uko abaturage bacyo basubiranye ubutaka bwabo, byakurwaho. Gusa yavuze ko imiryango y’ubucuruzi muri Zimbabwe ifunguye.

Forum

XS
SM
MD
LG