Uko wahagera

Esipanye Yinjiye mu Rubanza Afurika y'Epfo Iregamo Isirayeli


Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Esipanye Jose Manuel Albares
Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Esipanye Jose Manuel Albares

Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Esipanye, Jose Manuel Albares, yatangaje ko igihugu cye cyasabye kwinjira mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Isirayeli mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera kubera intambara irimo mu ntara ya Gaza.

Esipanye yiyongeye ku itsinda ry’ibindi bihugu bike byatangaje ko bishaka kwinjira muri urwo rubanza. Ibyo birimo Irelande Esipanye, Norvege na Irelande mu cyumweru gishize batangaje ko bemera leta yigenga ya Palestina.

Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Esipanye, Jose Manuel Albares, yatangaje ko igihugu cye gishaka gushyigikira urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro irimo gutegeka Isirayeli guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Gaza. Gusa nta byinshi yatangaje byerekeye icyo igihugu cye kizakora mu rwego rwo gushyigikira imyanzuro y’uru rukiko.

Kuba abacamanza barategetse Isirayeli guhagarika vuba na bwangu ibitero igaba mu mujyi wa Rafah byabaye icyemezo cya mbere cyo muri urwo rwego gifashwe ku buryo bwihuse nyuma y’icyemezo cy’Afurika y’Epfo cyo kurega Isirayeli iyishinja gukora jenoside. Isirayeli yakomeje guhakana ibyo iregwa byo gukora jenoside ivuga ko nta shingiro bifite.

Yabwiye urukiko ko ibikorwa byayo muri Gaza bigamije kwirwanaho kandi bireba abarwanyi ba Hamasi bagabye igitero kuri Isirayeli taliki 7 z’ukwezi kwa cumi umwaka ushize. Ivuga ko igerageza guhumbahumba abarwanyi ba Hamasi bari i Rafah.

Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera ni rwo rukuru kurusha izindi mu muryango w’Abibumbye. Rwashyizweho mu 1945 gukemura ibibazo bivuka hagati y’ibihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG