Abayobozi b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bibutse imyaka 80 ishize Leta zunze ubumwe z’Amerika kw’isonga, Canada n’Ubwongereza, bagiye kubohoza Ubulayi ingoma y’Abanazi. Perezida Joe Biden yagereranyije intambara yo muri Ukraine n’iy’icyo gihe.
Ari kumwe na mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, Perezida Biden yasuye irimbi ry’Abanyamerika baguye mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Riri mu ntara ya Normandie, mu majyaruguru y’Ubufaransa.
Yakubitiye isaruti ba sekombata baharwaniye, barenga 200 bari muri uyu muhango wo kuri uyu wa kane. Abenshi muri bo ni Abanyamerika n’Abongereza. Bose barengeje imyaka 90. Barimo n’abarengeje imyaka ijana. Benshi bagendera mu tugare.
Mw’ijambo yahavugiye, yagize, ati: “Abasirikare barwanye hano bari intwari. Bari bazi neza ko hari ibintu bikwiye koko kurwanirirwa.”
Yaboneyeho kuvuga ku ntambara yo muri Ukraine, asaba bagenzi be kugira ubufatanye nk’ubw’icyo gihe, ubufatanye bwo kurwanya igitugu, kurengera demokarasi n’ubwigenge. Yasezeranyije Ukraine ko batazayitererana.
“Leta zunze ubumwe z’Amerika, OTAN, n’urugaga rw’ibihugu birenga 50, turi kumwe na Ukraine. Ntituzasubira inyuma.”
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, nawe ni umutumirwa mu mihango yo kwibuka iyi tariki bise D-Day. Bamwakiranye amashyi y’urufaya.
Kubera intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, Ubufaransa ntibwatumiye Perezida Vladimir Putin, cyangwa se indi ntumwa ye iyo ari yo yose, nk’uko byari bisanzwe mbere.
Forum