Uko wahagera

Umukozi wa FBI Yatanze Ubuhamya mu Rubanza rwa Hunter Biden


Hunter Biden umuhungu wa perezida Joe Biden agera mu rukiko rwo muri leta ya Delaware
Hunter Biden umuhungu wa perezida Joe Biden agera mu rukiko rwo muri leta ya Delaware

Inteko y’abacamanza mu rubanza rwa Hunter Biden umuhungu wa Perezida w’Amerika, Joe Biden, ku wa gatatu yumvise ubuhamya bw’umukozi w’ibiro by’Amerika bishinzwe iperereza (FBI), Erika Jensen.

Uyu yakoze iperereza ku muhungu wa perezida bivugwa ko yaguze imbunda ntoya mu gihe yakoreshaka ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Ku wa kabiri, urukiko rwumvise ko Hunter Biden, yakoreshaga ibiyobyabwenge cyane kandi akaba yarabeshye igihe yuzuzaga impapuro zisabwa agiye kugura imbunda.

Hunter Biden abaye uwa mbere mu bana b’umukuru w’igihugu ukiri ku butegetsi muri Amerika ukurikiranyweho ibyaha n’urukiko.

Uru rubanza rubera muri leta ya Delaware umuryango we ukomokamo ikaba n’izingiro ry’abawushyigikiye muri politike. Hunter kandi araregwa kandi kuba yaramaze iminsi 11 atunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2018.

Umukozi wa FBI, Erika Jensen yatanze ubuhamya avuga uko abashinzwe iperereza babonye ibihamya birimo n’amafoto yerekana koreshwa ryibiyobyabwenge byakuwe muri mudasobwa ishaje yari itagikoreshwa. Ibi byabaye intwaro ikomeye n’Abarepubulikani mu kunenga umuryango wa Biden.

Umufasha wa perezida w’Amerika Jill Biden, nanone yari mu rukiko kuwa gatatu nkuko byagenze kuva uru rubanza rugitangira. Perezida Joe Biden we aho ari mu ruzinduko mu Bufaransa, yasohoye itangazo avuga ko atewe ishema n’umwana we.

Uru rubanza rubaye hashize iminsi mike urukiko rwo muri New York ruhamije Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika ibyaha by’uburiganya mu by’ubucuruzi.

Forum

XS
SM
MD
LG