Uko wahagera

Uwifuza Kwiyamamariza Kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Asabwa Iki?


Abatora muri Leta ya Ohio
Abatora muri Leta ya Ohio

Mu nkuru zihariye zisobanura ibirebana n’amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yo muri uyu mwaka, turebere hamwe ibyo ushaka kuba umukuru w’igihugu agomba kuba yujuje.

Ese buri wese ashobora kuba perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika? Oya! Kubera iki? Kubera gusa ibyo itegeko nshinga ry’igihugu rivuga.

Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryanditswe mu 1787 n’inama y’intumwa za leta 13 za mbere na mbere zayishinze, ari zo New Hampshire, Massachusetts, Rhode Island, Connecticut, New York, New Jersey, Pennsylvania, Delaware, Maryland, Virginia, North Carolina, South Carolina, na Georgia.

Zose ziri mu burasirazuba bw’igihugu. Ryatangiye gukurikizwa no kubahirizwa mu 1790 rimaze kwemerwa no kwinjizwa mu mategeko bwite yazo na leta icyenda muri zo, nk’uko umushinga waryo wo kw’ikubitiro wabisabaga.

Kwiyamamaza Bisaba Iki?

Kugirango wiyamamarize umwanya w’umukuru w’igihugu, iri tegeko nshinga rivuga ko ugomba kuba wujuje ibintu bitatu: kuba ufite byibura imyaka 35 y’amavuko, kuba uri Umunyamerika kavukire, no kuba warabaye mu gihugu utahava byibura imyaka 14.

Ku birebana n’imyaka y’ubukure, abanditse itegeko nshinga batekereje ku bushishozi no gushyira mu gaciro. Babigiyeho impaka cyane, baza kwemeranywa ku myaka 35 kuri kandida perezida na kandida visi-perezida. Ariko rero, umuntu ashobora kwemererwa kwiyamamaza afite imyaka 34 niba aramutse atowe azaba yujuhe 35 nyuma y’amatora igihe cyo kurahira kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere atangiye imilimo ye y’ukuru w’igihugu.

Ku by’ubwenegihugu, bangaga ko amahanga yivanga mu micungire y’igihugu cyabo. Naho ku byo kuba uri umwenegihugu kavukire bisobanuye ko ugomba kuba waravutse ku babyeyi bafite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ntugomba kuba warabuhawe ari uko ugeze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Hejuru y’ibi bintu bitatu by’ibanze umuntu ushaka kuba umukuru w’igihugu asabwa (ubwenegihugu, ubukure no gutura), Abanyamerika baje kongeraho ivugurura rya 14 n’irya 22 mw’itegeko nshinga.

Itegeko Nshinga rya Leta zunze ubumwe z'Amerika
Itegeko Nshinga rya Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ivugurura rya 14 ryemejwe burundu mu 1868. Rivuga ko nta muntu wemerewe kuba perezida cyangwa visi-perezida niba yarigeze kwigomeka ku gihugu. Byaturutse ku ntambara y’isubiranamo ry’abenegihugu, Civil War, yabaye kuva mu 1861 kugera mu 1865. Barishyizeho banga ko abantu bayishoje bategeka igihugu. N’ubu hagize uhamwa n’icyaha cyo kwigomeka ku gihugu rero ntiyakwemererwa kwiyamamaza.

Naho ivugurura rya 22, ryemejwe burundu mu 1951. Rivuga ko perezida wa Repubulika adashobora gutegeka manda zirenze ebyiri. Bivuze ko umuntu wategetse manda ebyiri, zaba zikurikiranye cyangwa zidakurikiranye, adashobora kwemererwa kwiyamamaza.

Ariko rero, nk’uko abahanga mu by’amategeko n’amateka birebana n’itegeko nshinga babibona, iri vugurura ntirisobanura niba umuntu wabaye umukuru w’igihugu manda ebyiri adashobora kwiyamamariza kuba visi-perezida wa Repubulika. Bityo rero ntisobanura niba adashobora kuba umukuru w’igihugu perezida yungirije aramutse avuye ku butegetsi kubera impamvu nazo ziteganyijwe n’itegeko nshinga.

Ibiro by'itora muri Leta ya Virginia
Ibiro by'itora muri Leta ya Virginia

Ikindi itegeko nshiga ritavuga, ni icyo kuba umuntu ushaka kuba umukuru w’igihugu yarahamijwe ibyaha n’inkiko. Nta na hamwe itegeko nshinga rivuga ko bishobora kumubera impamvu yo kutemererwa kwiyamamaza. Yemwe nta n’irindi tegeko ririho ribimubuza.

Ndetse hari uwigeze kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika mu 1920, kandi ari muri gereza yo ku rwego rw’igihugu. Yitwa Eugene Debs. Yari umukuru w’ishyaka rya gisosiyalisiti.

Kw’itariki ya 16 y’ukwa gatandatu 1918, yavugiye ku karubanda disikuru ihamagarira Abanyamerika kwanga kwinjira mu gisirikare kandi igihugu cyarimo kirwana mu ntambara ya mbere y’isi yose. Inzego z’ubutabera zasanze bishobora kuba icyaha cyitwa “sedition” mu Cyongereza, ni ukuvuga imyitwarire iganisha ku kwigomeka ku gihugu. Yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri, kw’itariki ya 30 y’ukwa gatandatu 1918. Yaraburanishijwe, aratsindwa.

Kw’itariki ya 18 y’ukwa cyenda 1918, yakatiwe gufungwa imyaka icumi. Yarajuriye, urubanza rwe ruza kurangizwa burundu n’urukiko rw’ikirenga rw’igihugu. Kw’itariki ya 10 y’ukwa gatatu 1919, narwo rwaciye iteka, rugumishaho icyaha n’igihano. Icyo gihe cyose ariko yaburanaga yidegembya. Yinjiye gereza kw’itariki ya 13 y’ukwa kane 1919.

Yiyamamaje rero afunze mu matora yo mu 1920 kandi komisiyo y’amatora yo ku rwego rw’igihugu yemera kandidatire ye. Yabonye amajwi 3,5 ku ijana. Mu yandi magambo, ibyanditse mw’itegeko nshinga ni byo byonyine bikurikizwa kugirango umuntu yemererwe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu

Forum

XS
SM
MD
LG