Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, ari mu Bufaransa, aho yagiye kwifatanya n'abandi bayobozi b'ibihugu bitandukanye mw'isabukuru y'imyaka 80 y'ikiswe "D-Day."
D-Day ni umunsi wo kw’itariki ya 6 y’ukwa gatandatu 1944, ubwo abasirikare barenga 287,000 ba Leta zunze ubumwe z’Amerika kw’isonga, Canada n’Ubwongereza, binjiye umunsi umwe ku butaka bw’Ubufaransa bagiye kubohoza Ubulayi ingoma y’Abanazi yari yarabwigaruriye bwose mu ntambara ya kabiri y’isi yose.
Muri bo 156,000 bari abamanukira mu mitaka. Binjiriye ahitwa Normandie, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubufaransa, ku nyanja y’Antlantika n’iyitwa Manche iri hagati y’Ubufaransa n’Ubwongereza.
Abapfuye n’abakomeretse bose hamwe barenga 10,000 uwo munsi umwe.
Kwibuka biramara iminsi itatu. Mu mihango yo kubitangiza, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yashimiye cyane “ubwitange bwabo bwo gupfira Ubulayi.”
Usibye Perezida Biden, abandi bakuru b’ibihugu yakira bagera kuri 30 barimo n’umwami Karoli III w’Ubwongereza n’umuhungu we Igikomangoma William, minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau, minisitiri w’intebe w’Ubudage, na Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine.
Kubera intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, Ubufaransa ntibwatumiye Perezida Vladimir Putin, cyangwa se indi ntumwa ye iyo ari yo yose, nk’uko byabikoraga buri mwaka mbere y’uko atera.
Abashyitsi b’imena ariko ni abakambwe bagera kuri 200 bambutse Normandie kw’itariki ya 6 y’ukwa gatandatu 1944. Bose bari mu myaka irenga 90. Ndetse harimo n’abarengeje imyaka ijana.
Forum