Uko wahagera

Perezida Volodomyr Zelenskiy Arashakisha Inkunga mu Bihugu by'Aziya


Perezida Volodomyr Zelenskiy wa Ukraine
Perezida Volodomyr Zelenskiy wa Ukraine

Perezida Volodomyr Zelenskiy wa Ukraine yageze muri Singapore aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku by’umutekano ya Shangri-La.

Biteganijwe ko ari bugeze ijambo ku bayitabiriye ryerekeye inkunga ikenewe n’igihugu cye mu ntambara kirwana n’Uburusiya nyuma akaza kubonana na ministri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin.

Nyuma yo kugera ahabera inama arindiwe umutekano mu buryo bukomeye, Zelenskiy yasohoye itangazo ku rubuga rwa X ko yaje gushakisha inkunga y’ibihugu byo mu karere ka Aziya gaikikijwe n’inyanja ya Pasifika mu gihe hitegurwa inama iteganijwe mu Busuwisi taliki 15 na 16 z’uku kwezi ikazaganira ku buryo bwo kugarura amahoro muri Ukraine.

Iryo tangazo rivuga ko Zelenskyy ateganya kugirana inama n’abantu banyuranye harimo Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, ministri w’intebe Lawrence Wong, na bamwe mu bashoramari bo muri icyo gihugu.

Umwe mu bategetsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko perezida Zelenskyy na ministri w’ingabo wa Ukraine Rustem Umerov, bazahura na ministri w’Ingabo w’Amerika Lloyd Austin kuganira ku byerekeye uko urugamba ruhagaze muri Ukraine, no gushimangira inkunga Amerika itera Ukraine mu ntambara irwana n’Uburusiya.

Forum

XS
SM
MD
LG